
Inyungu ya Bralirwa yazamutseho inyongera ya 25,3%
Uruganda rwenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye rwa BRALIRWA Plc, rwatangaje ko mu 2024, rwungutse miliyari 36,9 Frw avuye kuri miliyari 29,5 Frw rwungutse mu 2023, bingana n’inyongera ya 25,3%.
Muri rusange BRALIRWA Plc mu 2024 yacuruje arenga miliyari 215 Frw, bingana n’bigize ubwiyongere bwa 17,3%, inyungu hatarakurwamo imisoro iba miliyari 49 Frw bingana n’inyongera ya 16,7%.
Urwo ruganda rugaragaza ko urwunguko rwarwo rwaturutse ku kuba ibicuruzwa byarwo byaba ibisembuye n’ibidasembuye byariyongereyeho 10,2%.
Nubwo bimeze bityo ariko amafaranga yakoreshejwe mu kugeza ibicuruzwa ku bakiliya yiyongereyeho 22.2% ugereranyije n’umwaka ushize.
Byatewe n’ibiciro bihanitse by’ubwikorezi, ibyo kwamamaza byazamutse, ariko byose byashowemo imari hagamijwe kuzamura ingano y’ibicuruzwa bigurwa ku isoko.
Ingano y’amafaranga akoreshwa mu mirimo y’uruganda yiyongereyeho 30,2% biturutse ku gushora imari mu bijyanye n’ikoranabuhanga, kwishyura abakozi n’ibindi bikenerwa mu mirimo y’uruganda ya buri munsi.
Uyu musaruro ushimishije BRALIRWA Plc yagezeho mu 2024 izagera no ku banyamigabane bayo kuko ayo bagabana ku mugabane yiyongereyeho 25% ava kuri 28,69 Frw ku mugabane agera kuri 35,96 Frw.
Ni ingingo izemerezwa mu Nama Rusange y’Abanyamigabane izaba ku wa 25 Kamena 2025. Nibimara kwemezwa abanyamigabane bazishyurwa ku wa 11 Nyakanga 2025.
Uru ruganda rwatangaje ko igitabo cy’abanyamigabane bacyo kizafungwa ku wa 30 Gicurasi 2025, kandi ko abazahabwa kuri iyo nyungu ari abazaba banditswe bose muri icyo gitabo kugeza icyo gihe.
BRALIRWA kandi yashimangiye ko yihaye intego ko ikomeza kuba uruganda rwa mbere kandi igakomeza kugera ku iterembere hashingiwe ku kongera ingano n’agaciro k’ibicuruzwa byayo.
Ibyo bizagerwaho bigizwemo uruhare no gushora mu gukomeza kubaka izina, kwamamaza, guhanga udushya, kubakira ubucuruzi ubushobozi no kunoza uburyo bwo kugeza ibicuruzwa ku bakiliya bayo.
BRALIRWA Plc yashinzwe mu 1957 igurwa na sosiyete ya HEINEKEN mu 1971. Mu binyobwa birenga 17 birimo ibisembuye n’ibidasembuye igurisha ku isoko ry’u Rwanda na mpuzamahanga, ishyira imbere igihuza abantu kikabubakira ubucuti.
Ubuyobozi bwa BRALIRWA Plc buvuga ko mu myaka 66 imaze ikora ibinyobwa, iharanira impinduka nziza ku baturage, igashyira imbere igituma abantu bose bagira ubuzima bwiza.
BRALIRWA Plc yahamije ko mu guharanira imibereho myiza y’abaturage itera inkunga imishinga igamije kurengera ibidukikije binyuze mu bufatanye n’abafatanyabikorwa bayo bafite ubuzobere mu by’ibidukikije.