Iyobokamana

Imyemerere:Abiyita abahanuzi bashobora kuba intandaro y’isenyuka ry’ingo.

 

Muri ino minsi hadutse abahanuzi benshi usanga bahanurira abantu ibizababaho ugasanga bababeshya ku buryo hari bamwe bavuga ko ubwo buhanuzi butitondewe ngo hashyirwemo ubushishozi bwazasenya imiryango myinshi.
Mu baganiriye na Kivupost.rw bayihamirije ko usanga hari abagabo cyangwa abagore bagendera muri icyo kigare aho kubaka ingo zabo ;bakazisenya.
Umudamu usenga utashatse ko amazina ye ashyirwa mu itangazamakuru yavuze uburyo yashutswe nuwiyita umuhanuzi akamubwira ko umugabo ariho atari uwe bityo ko yamuvaho hari uwumukire azabona.
Avugana na Kivupost yagize ati:
“Yaje kundeba mu rugo aransengera ;turaganira ambwira ko atanzi gusa akambwira amazina yanjye yose n’ay’umugabo wanjye yose;ambwira ko anzaniye ubuhanuzi Imana yamunyeretseho.”
Twarakomeje turaganira gusa abanza kumbaza niba umugabo wanjye adahari;mubwira ko yagiye mu kazi;nuko ambwira ubutumwa yaranzaniye.
Ati:
“Imana yanyetetse ko umugabo mubana atari uwawe kuko arara mu tubari yinywera inzoga gusa anarongora abagore;bityo rero wagakwiye kumuvaho”.
Yakomeje ambwira ko mu buhanuzi bwe yabonye hari umugabo w’umukire ufite akazi gakomeye;imodoka n’amafaranga menshi tugiye kubana.
Ati:
“Mbona umugabo w’umukire utagira uko asa mugiye kubana utunze ibintu byinshi;ntabwo ubuhanuzi bwanjye bubeshya bizasohora.”
Gusa arangije kumpanurira yaransezeye gusa ambwira ko nta ticket afite ansaba ibihumbi mirongo itanu ndayamuha”.
Ubuzima bwarakomeje ariko mu rugo ari intambara gusa;umushiha ndetse no kurwana kubera ko nanjye nagezeho nemera ibya bwa buhanuzi nahanuriwe.
Nyuma rero naje gutandukana nuwo twashakanye ndigendera njya gufata iyanjye nzu.Hashize hafi imyaka ibiri natataye umugabo ntabwo yigeze asambana cyangwa azane wa mugore nahanurirwaga gusa nagiyeyo musaba imbabazi ubu tubanye neza.
Undi mugabo nawe waganiriye na Kivupost yavuze uburyo umuhanuzi yamuhanuriye ko umugore we azamwica ko afite abandi bagabo ajya avugana nabo ku kazi yakoraga (Gitifu ).
Umuhanuzi yamugiriye inama zo kutajya asinzira cyane dore ko uwo mugabo we yakoraga umwuga w’uburezi(kwigishwa)yagera mu ishuri akirirwa asinzira imbere y’abana.
Ati:
“Nusinzira gato cyane azahita akwica;Madam yajyaga kwihagarika hanze sinjye warotaga agarutse ;gusa nabanye nabyo hafi imyaka ibiri nta n’ijambo ribi turigera tuvugana kubera ubuhanuzi.”
Naje kwicara turaganira nyuma yo gucururuka no kubona ko ndi mu icuraburindi mubwira ibyambayeho kumbi nawe aza kumbwira ko uwo muhanuzi nawe yigeze amuhanurira ariko agamije kumusambanya ariko ntiyabigeraho;kuva ubwo twahakuye isomo ubu turubatse rurakomeye.

Aba bahamya bavuga iki Ku Byumba no Ku Butayu?

Abahamya twaganiriye bo bavuga ko rwose Imana iba hose umuntu atakagombye kujya kuyishakira mu mazi yivurugutamo nk’ingurube cyangwa irindi tungo.
Ati:
“Ijambo ry’imana ritubwira ko aho ababiri bateraniye mba ndikumwe nabo igihe cyose;rero mbona ko kujya aho amazi ashokera akwitura mu mutwe atariho umuntu yasanga imana gusa.”
Aha yagarutse ku mushumba w’itorero rimwe ryo muri Kenya wasabye abayoboke be kurisha nk’amatungo mu gihe kingana n’ibyumeru bibiri kugirango bababarirwe.
Ati:
Uwo mupastoro naramubonye ku mashusho abwira abayoboke ke be kurisha nk’inka mu gihe cy’ukwezi ngo bababarirwe;iyo ni imyemerere yahe yageza umuntu mu ijuru?”

Mu Byumba rero no mu Butayu abantu bahasengera arko hari ingero nyinshi ziboneka wareba ugasanga aho hose ushobora kuhakura akaga gakomeye k’ibishuko Kandi wabyitaga ko wagiye gushaka Imana.
Aha yagarutse nabwo ku mupastoro wasabaga abagore baje gusengera mu cyumba kwambura kugirango Imana ibumve.
Ati:
Kugirango Imana ibumve nimwambure mumere nkuko mwavutse mbasabire ku mana;ubwo yahitaga atangira kubasengera abafashe ku mabere yabo;ndetse bagataha abasambanyije.”

Muri aba twaganiriye bavuze ko batarwanya ibyumba cyangwa ubutayu ko ahubwo hagakwiye ubushishozi mbere yuko ujya muri ibyo kandi ukajya aho bavuga Imana aho kujya kuberekana ko bavuga Imana.

Nsengumuremyi Denis

2 Ibitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button