Impinduka muri RIB:Kamarampaka Consolée yagizwe Umuyobozi wungirije wa RIB
Uwari Umunyamabanga Mukuru Wungirije w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, Isabelle Kalihangabo, yahinduriwe imirimo, asimburwa n’uwari ukuriye uru Rwego mu Ntara y’Amajyepfo. Hari n’abandi bashyizwe mu myanya.
Izi mpinduka mu buyobozi bw’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, zikubiye mu byemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatanu iyobowe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame.
Mu bayobozi bashyizwe mu myanya, barimo Isabelle Kalihangabo wari Umunyamabanga Mukuru Wungirije wa RIB, ubu wagizwe Umucamanza mu Rukiko rw’Ikirenga.
Isabelle Kalihangabo usanzwe afite impamyabumenyi y’icyiciro cya Gatatu cya kaminuza mu bijyanye n’amategeko, yakuye muri Queen Mary University of London mu Bwongereza, yari Umunyamanga Mukuru Wungirije wa RIB kuva uru rwego rwatangira inshingano muri 2018.
Yasimbuwe na Consolée Kamarampaka kuri uyu mwanya w’Umunyamabanga Mukuru Wungirije wa RIB, aho we yari asanzwe akuriye uru rwego mu Ntara y’Amajyepfo.