Ikipe ya Musanze Fc yandikiye FERWAFA isaba gusubukura imyitozo
Nyuma y’uko Komisiyo ya Ferwafa ikomeje kugenda isura amakipe atandukanye yo mu cyiciro cya mbere ngo irebe niba yujuje ibisabwa kugirango abe yatangira imyitozo, amakipe amwe n’amwe nayo akomeje gusaba gutangira imyitozo, ni muri urwo rwego ikipe ya Musanze FC nayo yamaze gusaba kwemererwa kuba yasubukura imyitozo.
Ubuyobozi bw’ikipe ya Musanze FC isanzwe ibarizwa mu Karere ka Musanze mu ntara y’Amajyaruguru bwamaze kwandikira FERWAFA bayisaba ko basubukura imyitozo kuko bujuje ibisabwa kugirango babe bakwemererwa gutangira imyitozo nyuma y’igihe barayihagaritse.
Ubuyobozi bwa Musanze FC bwagize buti “Nk’ikipe ya Musanze FC Tubandikiye tubamenyesha ko mwadufasha mukaduha uburenganzira bwo gusubukura imyitozo kuko ibyo mwadusabye kuba twujuje kugira ngo tube twakwemererwea gutangira imyitozo byose twamaze kubyuzuza”.
Kugeza ubu ikipe ya Musanze Fc nyuma y’uko yandikiye FERWAFA ibasaba gusubukura imyitozo, ikaba itegereje igisubizo izahabwa kugirango bamenye niba bagomba gutangira imyitozo, aho kugeza kuri ubu amakipe amaze kwemererwa gutangira imyitozo ari Police Fc, As Kigali ndetse n’ikipe ya Kiyovu Sports.
Shampiyona ikaba yarahagaritswe igeze ku munsi wa gatatu bitewe n’icyorezo cya Coronavirus, aho amakipe menshi yari amaze gukina umukino umwe gusa naho ayandi akaba yari amaze gukina imikino ibiri, mu gihe amakipe yari amaze gukina imikino itatu yari amacyeya cyane.