Amakuru

IGP Namuhoranye yagiranye ibiganiro na Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 1 Ugushyingo 2023, Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu; Falah Kharsan AlQahtani  yasuye Polisi y’u Rwanda. 

Yakiriwe n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Felix Namuhoranye, Kacyiru ku cyicaro gikuru, bagirana ibiganiro byibanze ku bufatanye mu by’umutekano.

Banaganiriye kandi ku birebana na gahunda yo gufungura umuyoboro w’ubufatanye mu kongerera ubushobozi abakozi.

IGP Namuhoranye yashimiye Ambasaderi AlQahtani ku ruzinduko yagiriye mu Rwanda asura Polisi y’u Rwanda ndetse n’ibiganiro byiza bagiranye byitezweho guteza imbere ubufatanye.

Yavuze ko ubu bufatanye ari ingenzi mu kuzafasha guhangana n’imbogamizi z’umutekano bigendanye n’aho Isi igeze muri ibi bihe by’iterambere ry’ikoranabuhanga.

Ambasaderi AlQahtani mu ijambo rye, nawe yashimye uruhare rwa Polisi y’u Rwanda mu kubumbatira umutekano w’u Rwanda kandi ko kuba ari igihugu gitekanye bigaragarira buri wese.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button