Iby’ingenzi byagufasha kongera kuryoherwa n’imibonano mpuzabitsina
Mu buzima bw’abashakanye usanga igikorwa cy’imibonano mpuzabitsina kigenda kigabanya agaciro n’umwanya uko bagenda bamarana imyaka. Ndetse bikarushaho kuba ikibazo iyo mufite umwana muto, cyangwa se akazi umwe muri mwe akora gatuma ataha ananiwe cyane. Bikongera bigaturuka ku kuba ubushake ku mugore ahanini bugengwa n’imisemburo afite. Bityo ugasanga hari igihe afite ubushake bwinshi nko mu gihe cy’uburumbuke, cyangwa atwite hakaba n’igihe aba nta bushake na mba
Nubwo bamwe babikosoza kujya ahandi, nyamara kandi baba bari gukurura ibibazo binyuranye mu muryango ndetse hashobora no kuziramo zimwe mu ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.
Nyamara kandi hari byinshi binyuranye wakora nuko igikorwa cy’imibonano kikagenda neza kandi mukarushaho kwishimana mwembi yaba umugabo n’umugore.
Ibi nibimwe mu byagufasha kongera kuryoherwa N’imibonano mpuzabitsina
-
Ahantu hari umwijima
Nubwo kuri bamwe bishimira imibonano iyo bayikoreye ahari urumuri ruhagije ndetse banarebana, nyamara mu gihe imibonano itakibaryohera kuyikorera mu mwijima byongera uburyohe.
Birazwi ko iyo ibice bimwe by’umubiri bitari gukora (Urugero: amaso) ubwonko busigara bukora cyane. Uko umukorakora atazi ngo ugiye gukora hehe, uko ushakisha umunwa ugiye kumusoma, ibi byose bituma ubwonko burushaho gutekereza ku gikorwa muri kwitegura bityo mukaza kujya kubikora mwese ubushake ari bwose nuko mukaryoherwa. Niba bidashoboka ko muba ahantu hatari urumuri mushobora kwipfuka udutambaro mu maso, kandi nyuma muzumva bibaryoheye.
Gusa mu gukoranaho mwirinde kwibanda ahantu no kuhatinda kuko iyo uhatinze umubiri uhita ubimenyera, bikaba nk’ibisanzwe
-
Ba umwarimu n’umunyeshuri icyarimwe
Abantu benshi usanga biyemera bakavuga ko bazi gushimisha abafasha babo ku buryo bwose bushoboka, nyamara burya no mu ba mbere 5 habonekamo uwa nyuma. Rero wikumva ko byose ubizi, gusa nanone ntiwipfobye kuko uko byamera kose hari icyo ushoboye.
Icyo usabwa ni ukuganiriza uwo muri kumwe ku buryo runaka utaragerageza gukora, ubwo wumvise abandi bavuga ko buryoshye, bityo muze gufatanya gufata umwanzuro w’icyo gukora mwacyumvikanyeho.
-
Gerageza massage
ubusanzwe ni uburyo bwo kunanura ingingo n’imitsi nyamara hari uburyo bumwe buzwi nka erotic massage, aho ituma ubushake bwo gukora imibonano buzamuka. Iyi massage yibanda ahanini ku myanya ndangagitsina haba ku mugabo n’umugore, amabere ku mugore, mu misaya no mu bitugu ndetse no ku bibero no mu mayasha. Kuko ushobora kuza gukora no mu gitsina imbere ni byiza gukoresha amavuta yabigenewe atarimo peteroli, niyo yaba glycerine isanzwe nta kibazo.
-
Hindura imyambarire
Ibi ahanini bireba abagore kuko uburyo wambayemo bushobora gukurura umugabo cyangwa bukamwigizayo. Hari abagore bamwe usanga bambara imyambaro ikurura abagabo mu gihe bagiye mu kazi, nuko yagera mu rugo agahita yambara ipantalo cyangwa agakenyera igitenge kugeza bageze mu buriri. Aha rero uba wabicuritse kuko wiyeretse abadakwiye, wihisha ukwiye
Niba muri mu cyumba, gerageza kwambara ku buryo umugabo ari bukurangarire, niba ari n’ikariso nshya waguze atari azi uyambare yonyine cyangwa uyigere muri kumwe umubaze niba abona ari nziza. Ntabwo azareba iyo kariso gusa ahubwo azaboneraho akanya ko kureba uko uteye, nuko amaso apfumure ikariso arebe ibiri imbere yayo. Bizatuma atangira kwitegura igikorwa hakiri kare
-
Muganire ku bintu bitangaje
Kuganira ku bintu byabayeho ariko biteye amatsiko kandi bitangaje bituma uwo muri kumwe atekereza kuri wowe, noneho iyo ikiganiro ugenda ucyerekeza ku mibonano bituma ubwonko bwa mugenzi wawe burushaho gufungukira igikorwa muri kwitegura. Gusa wirinde kumubwira inkuru zerekeye abantu azi, cyangwa se ngo uvuge ibikwerekeye. Gusa ushobora no gushyiramo amakabyankuru kugirango inkuru irusheho kumukurura.
-
Mukine udukino
Imikino imwe n’imwe ishobora kubafasha kwitegura neza igikorwa. Umukino w’amakarita ni rumwe mu ngero z’iyo mikino. Mushobora gushyiraho amategeko y’umukino, muti wenda, utsinzwe azajya akuramo umwenda umwe, cyangwa se uti igitego kirajyana no gusomana, gutyo gutyo. Ntimushobora gukina inshuro zirenze 4 mutaratangira kugira ubushake. Ibi bizatuma na cya kindi ukunda gukorerwa ubona uburyo bwo kugikorerwa bitagoranye nuko ibyishimo bizamuke.
-
Muganire ku bitsina
Ibi biganiro bamwe bakunze kwita ibishegu, bituma murushaho gutekereza ku bijyanye n’imibonano kandi ikaza kubaryohera. Ushobora gutangira umubwira ibyo ukunda kuri we, uko igitsina cye giteye, uko amabere ye uyakunda, uko yaciye imyeyo, uko azi gusomana, ukuntu yikatishije neza, gutyo gutyo,…
Iyo utabimenyereye usanga bigutonda ndetse bikaba byanagutera isoni ariko uko ugenda ubimenyera usanga nta n’ikiganiro kiryoshye nka byo. Gusa wirinde gukabya cyane ngo unakoreshe imvugo twita iya gishumba, ahubwo ukoreshe amagambo asanzwe kandi amenyerewe.
Unakoreshe amagambo y’imitoma amabere uyite imitemeri, igitsina cy’umugabo ucyite ukundi ushaka, gutyo gutyo.
-
Mugerageze guhindura uburyo
Uburyo imibonano ikorwamo nabwo bugira uruhare mu kuryoha kwayo. Niba hari uburyo mwari mumenyereye noneho muhindure ubundi gusa ni byiza kubanza kubiganiraho. Mushobora kubikora muhagaze, mwicaye, muryamye mureba hamwe, cyangwa se murebana, umugore hejuru, umugabo hejuru, umugabo apfukamye, n’ubundi bunyuranye mushobora no kwihimbira.
-
Mugerageze guhindura ahantu
Ibintu byose iyo bibaye bishya, birushaho kuba byiza no kuryoha. Niba mwari mumenyereye kubikorera mu cyumba muraramo, mushobora gutembera mukaba mwafata icyumba mu icumbi ry’abagenzi, cyangwa mukanasura umuntu w’inshuti, umwe muri mwe abiziranyeho nawe nuko mukabikorera iwe, ariko we yigendeye. Mbese ahantu namwe mubona ko ari hashyashya kuri mwe. Niyo mwakimukira mu cyumba cy’abashyitsi, mukabikorera se mu gikoni cyangwa mu gashyamba mwizeye umutekano, birushaho kongera uburyohe.
Src: umutihealth