Ibuka irasaba abayobozi gukumira abakibangamiye ubumwe n’ubudaheranwa
Umuryango IBUKA uharanira inyungu z’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi uramagana ibikorwa bya kinyamaswa bikomeje kwibasira Abarokotse Jenoside, aho mu mezi atatu ashize hamaze kwicwa abagera kuri batanu mu bice bitandukanye by’igihugu. Hatagize igikorwa ngo ibi byaba ari bimwe mu byonnyi bya gahunda y’Ubumwe n’Ubudaheranwa by’Abanyarwanda.
Urupfu rwa Pauline Nduwamungu, umukecuru warokotse Jenoside w’imyaka 64 y’amavuko wo mu Murenge wa Rukumberi mu Karere ka Ngoma, rwamenyekanye kuwa Gatanu nk’uko byemezwa na Omar Biseruka Perezida wa IBUKA muri aka karere.
Abaye uwa Gatanu wishwe warokotse Jenoside nyuma y’abandi bane bishwe mu mezi atatu ashize nk’uko Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu Dr. Bizimana Jean Damascene yabigarutseho mu ihuriro rya 17 rya Unity Club Intwararumuri.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umuryango uharanira inyungu z’Abarokotse Jenoside IBUKA, Naphtal Ahishakiye avuga ko izi mpfu ziterwa n’uburangare bw’abayobozi mu nzego z’ibanze badakemurira mu maguru mashya ibibazo by’itotezwa bagezwaho n’Abarokotse Jenoside.
Hatagize igikorwa ngo ibi bikorwa bikumirirwe kure, byakomeza kuba ibyonnyi bya gahunda y’Ubumwe n’Ubudaheranwa.
Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye ihuriro rya 17 rya Unity Club Intwararumuri, Prezida wa Repubulika Paul Kagame yavuze ko ibikorwa nk’ibi bidakwiye kwihanganirwa.
Gukangurira Abanyarwanda muri rusange, by’umwihariko abayobozi, abanyamategeko, abashakashatsi, n’Imiryango itari iya Leta guhora basuzuma uburyo ibikorwa by’ingengabitekerezo ya Jenoside, guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi bigenda bihindura isura mu Rwanda, mu karere duherereyemo no mu mahanga bagashyiraho ingamba nshya zo guhangana nayo; ni icyemezo cya 8 mu 10 byafatiwe mu Ihuriro rya 17 rya Unity Club Intwararumuri mu rwego rwo gusigasira ibyagezweho ndetse no gukomeza kubaka gahunda u Rwanda twifuza.