Iyobokamana

Dore ibimenyetso bizakwereka ko umukunzi wawe ashobora kuba atakigufitiye urukundo

Mu rukundo ni byinshi duhuriramo nabyo, ukabona ni byiza kuko biba byiganjemo ibimeneyetso bikwereka ko uwo mukundana agukunda kandi akwitayeho. akenshi uba usanga umukunzi wawe aba akwereka ibyishimo, akaguhora hafi ukabona mbese igihe cyose ko ahora akwitayeho ndetse anaguha agaciro.

Ni byinshi bishobora kukwereka ko umukunzi wawe akwitayeho bitewe n’uburyo muvugana, uko agufata, agaciro aguha, mu butumwa akoherereza, uburyo ahora ashaka kumenya amakuru yawe ndetse no guhora ashishikajwe no kumenya uko umeze buri gihe.

Ariko na none iyo ibintu bitameze neza bishaka kuvamo ibindi bindi, hari ibimenyetso bigenda bibigaragaza mbese ukabona wowe n’umukunzi wawe umubano wanyu ugenda ukendera buhoro buhoro, ukabona ko Urukundo rwanyu rugenda rurangira.

Iyo inzira zishaka kubyara amahari nabwo hari ibimenyetso bishobora kukugaragariza ko urukundo rwanyu rugeze mu marembera.

Aha twabateguriye bimwe mu bimenyetso bishobora kukugaragariza ko Urukundo rwanyu rurimo kugenda rushira:

1.Gutangira kugira ibyo aguhisha

Mu rukundo sibyza kugira icyo uhisha umukunzi wawe, ariko mu gihe umukunzi wawe atangiye kugira byinshi agukinga, ndetse ntatinye kukwereka ko hari byinshi aguhisha ku bimwerekeyeho ku buzima bwe ndetse n’ibindi bindi bitandukanye yari asanzwe akuganirizaho, ujye utangira kugira amakenga wumve ko inzira zishobora kuba zigiye kubyara amahari.

Ibi bishobora kujyana no kumushaka ntumubone ugasanga arakubeshya ngo afite ibindi ari gukora, cg akaguhisha ibyo yarari gukora kandi asanzwe abikubwira. Ibi bishobora kujyana no gutangira kuguhisha amabanga akomeye yerekeye ubuzima bwe bwite kuko aba asa nk’aho atakikwiyumvamo.

  1. Gutangira kwinubira ibyo umukorera

Mu gihe Urukundo rwanyu rwatangiye gukura nk’isabune, uzasanga umukunzi wawe asigaye yinubira ibyo wamukoreraga, niba wari usanzwe umuhamagaraga cyane bikamunezeza, uzabona yatangiye kwanga ku kwitaba, niba mwajyaga mubonana kenshi, uzabona yatangiye kujya akuburira umwanya, gahunda zimubane nyinshi zitume utamubona nk’ibisanzwe kuko aba ameze nk’uwakurambiwe.

  1. Kutaguha agaciro nk’ibisanzwe

Mu gihe umukunzi wawe ubona yatangiye kukwitaraho bitandukanye nk’ibisanzwe, ukabona mbese ntagaciro akiguha nka mbere, akakwereka ko utakiri umuntu w’ingenzi kuri we, akagufata uko yishakiye kose, kwirengagiza ubutumwa wamwandikiye, ndetse ugasanga inshuti ze nizo ashyira imbere cyane kurusha wowe mukundana. Nubona ibyo byose uzamenyeko umubano wanyu urimo kugenda ugana habi, bibaye byiza mwagarurira ibintu hafi bitaragera kure.

  1. Kureka kukwita amazina yakwitaga

Ubundi abantu bakundana, akenshi baba bitana utuzina tw’urukundo, ariko iyo umubano wabo watangiye gukendera, umwe yatangiye kubivamo, uzasanga atakikwita twa tuzina yajyaga akwita tw’urukundo, atakiguhamagara nk’uko yajyaga aguhamagara muri twa tuzina ndetse ukabona ko kubivuga bimuteye ipfunwe cyane

Nubona bimeze kuriya uzatangire kugira amacyenga, umenyeko umukunzi wawe ashobora kuba atangiye kuva mu rukundo, nawe uba ugomba gutangira kwakira ibiri kuba ndetse ukitegura ko isaha n’isaha umubano washyirwaho akadomo.

  1. Gutangira ku kubwira ko atizeye neza niba akigukunda

Nubona umukunzi wawe yatangiye kumera nk’uhinduka cyangwa ukabona asa n’utakikwitayeho, maze wamubaza niba akigukunda akagusubiza ko atabizi neza cyangwa atabihamya. Uzamenye ko yaba ari mu nzira zo kuva mu rukundo.

Aha ugomba kubanza kureba niba ataba ari wowe nyirabayazana, mukabiganiraho wasanga atari wowe ukumva ibyo atekereza, atakikwifuza ko mugumana ukamureka akagenda.

  1. Atangira kwanga impano wamuhaga

Akenshi umuntu uri kuva mu rukundo yanga impano wamuhaga kuko aba yumva ko atakizikwiye cyane ko ziba zitamushimisha nka mbere. Akubwira ko yumva akugora akakwereka ko zimaze kuba nyinshi mbese akigira nk’aho ari impuhwe agufitiye. iyo bibaye ngombwa anakubuza kuzongera kuzimuha akakubeshya ko nakenera ikintu azajya akubwira ariko wowe akakubuza kumutungura.

  1. Kutakubonera umwanya

Nubona umukunzi wawe yatangiye kukuburira umwanya akakubwira ko ahuze, nta mwanya afite, wakwifuza ko muganira akakwereka ko hari ibyo ahugiyemo, uzamenye ko hari ibitagenda neza mu mubano wanyu.

Ibi bishobora no kuba intandaro yo gutandukana kwanyu. Mu gihe ibi ubona byabaye ni byiza kumwegera mukaganira wakumva bitagishoboka ko mwakomezanya ukamwihorera akagenda, ntampamvu yo gukomeza guta umwanya wiruka inyuma y’umuntu utagushaka.

Hari ibimenyetso byinshi umuntu atavuga ngo abirangize ariko niba umukunzi wawe akwereka ko atakigukunda, ni byiza ko mubanza kuganira ukamenya niba atari wowe kibazo ubundi ugafata ingamba.

Ntuzereke umuntu ko umukeneye kurenza uko agukeneye cyane mu rukundo. Hari imvugo ivuga ko igihembo cyo guhendahenda cyane ari ugusuzugurwa. Si byiza rero kwihambira ku muntu kuko numuhatiriza ntazaba agukunda azaba akubeshya.

Nawe uzahitemo kumuha akanya akore ibimurimo utamubangamiye iyo umuntu akweretse ko atagukeneye nawe urabyumva ntuzagume kumutaho umwanya.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button