Urukundo

Ibintu utagomba kubwira umukunzi wawe uko byamera kose

Sobanukirwa ibintu bine byingenzi uba  ugomba guhisha umukunzi wawe kugira ngo umubano wanyu urusheho kuba mwiza

Abantu benshi bakunda kubwizwa ukuri kandi bakanifuza kumenya ukuri ku bo bakunda, ariko ukuri kose si ngombwa kukuvuga mu gihe ubona hari icyo kwakwica cyangwa kukabangama mu mibanire.

Urubuga My Only Health rwatangaje ko mu gihe ufite umukunzi kandi wifuza kurambana nawe si ngombwa kumubwira ibintu byose ahubwo ko hari ibyo ugomba kumuhisha byaba ngombwa ukabimubeshyaho.

Ibi si ukugira ngo dukangurire abantu guhisha ukuri cyangwa kutizerana n’abo bakundana, ahubwo ni ukwibutsa abantu ko hari ibintu ushobora kubwira umukunzi bikagusenyera kandi wenda kutabivuga ntacyo byari kuba bitwaye.

1.Kuvuga niba ukumbura uwo mwahoze mukundana

Gukumbura  ni ibintu bisanzwe kuri bose. Umuntu mwahoze mukundana ntabwo byaba ari ibintu bidasanzwe, ariko kandi kumukumbura kose ntibisobanuye ko ngo uba ukeneye ko yakongera akagaruka mu buzima. Ushobora gukumbura ibihe byiza mwamaranye, ariko Atari we wifuza. Ubwo umuntu agirwa inama yo kutagira icyo abwira uwo bakundana kuko bishobora kugira icyo byica mu rukundo rwabo.

2.Kutavuga umubare w’abo mwaryamanye mbere

Iki cyibazo n’ubwo wowe wakibajijwe gishobora kukubabaza, n’uwakikubaza ukimusubije gishobora kugira ibyo cyangiriza mu mubano wanyu. Umuntu ukubaza ikibazo nk’iki  aba afite ukundi agutekereza, kuko umuntu ugukunda bya nyabyo ntabwo yita ku mateka yawe ahubwo aba arajwe ishinga n’ahazaza hanyu hagati yanyu. Umuntu  agomba kumenya ko ikibazo  nk’iki gishobora gutuma umubano uhagarara kandi kutagisubiza ntacyo byari kwica.

3. Kutavuga imigambi mwari mufitanye n’uwa mbere

Bishoboka ko umuntu mwahoze mukundana hari byinshi mwapangaga ariko nta mpamvu y’uko uwo mukundana abimenya kuko ntacyo byamumarira. Umuntu agirwa inama yo gukora imipango y’ahazaza ibyahise biba byararangiranye n’igihe.

4.Kwirinda kuvuga niba uwo mwahoranye hari icyo yakugize

Nta mpamvu yo kugira ngo umuntu mukundana amenye ibitaragenze neza kuwo mwahoranye cyane ku kuguhohotera. Kuvuga byinshi kuri ibi ngo byatuma haza urwango hagati ye n’uwo mwahoranye. Ngo niba uwo mwahoranye yaratandukanye, ibitaragenze neza byose wakabaye ubyiyibagiza bikajyana na we.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button