Urukundo

Ibintu umusore aba atagomba gukora akijya mu rukundo byatumwa umukobwa amwanga

Ni kenshi urukundo rw’umusore n’umukobwa rurangira rutamaze kabiri kubera amakosa umusore akora. Menya aya makosa ayo ariyo n’uko Wayirinda.

Aya ni amakosa cyangwa se ibintu umusore akora agitangira gukundana n’umukobwa bigatuma ahita amwanga batarambanye:

1. Gushyira imibonano mpuzabitsina ku mwanya wa mbere

Nta mukobwa wifuza kujya mu rukundo rushingiye ku mibonano mpuzabitsina gusa. Niba rero mu ntangiriro z’urukundo rwanyu, wowe musore ugaragariza umukobwa ko icyo ushyize imbere ari ukuryamana nawe gusa, bizatuma abifata nk’aho ari cyo cyonyine kikugenza.

2.Ntuha agaciro ibyiyumviro bye

Gusobanukirwa no guha ibyiyumviro bye bimugaragariza ko wowe na we muhuje koko. Iyo utabasha kumwumva ndetse ntunagaragaze ubushake bwo kubikora bituma atekereza ko nta bushobozi bwo kugirana nawe umubano mwiza urimo guha agaciro ibyiyumviro bya buri umwe.

3.Ufite abandi bakobwa benshi utereta

Buri mugore cyangwa umukobwa wese aba yifuza kumenya ko umugabo bakundana nta wundi muntu bamusangiye.

Gutereta abandi bakobwa rero by’umwihariko mu ntangiriro z’umubano wanyu bituma atekereza ko utamwitayeho bihagije ku buryo wagumana na we wenyine.

Gutereta abandi mu gihe nta minsi myinshi iracaho mutangiye gukundana bizamwereka ko ukunda abagore ku rugero rurenze.

4.Aza inyuma muri gahunda zawe

Iyo utitaye ku mwanya n’agaciro umukobwa mukundana afite mu buzima bwawe bituma umufata uko wishakiye ntumushyire imbere muri gahunda zawe.

Abagore iteka bifuza kuza ku mwanya wa mbere mu buzima bw’abakunzi babo, iyo rero mu ntangiriro z’urukundo rwanyu umugaragarije ko ibyo yifuza bitazashoboka bituma afata umwanzuro wo kubivamo hakiri kare kugira ngo yirinde kuzababara

5.Uhoza uwo mwigeze gukundana mu biganiro byanyu

Kimwe mu bintu bibabaza kandi binashobora gutuma umuntu atandukana n’uwo bakundana kandi aribwo bakinjira mu rukundo ni uguhoza mu biganiro uwo mwigeze gukundana nyuma mugatandukana.

Iyo uri umusore rero ugahora uvuga umukobwa mwigeze gukundana kandi uri kumwe n’umukunzi wawe mushya, nta bundi butumwa uba utanga uretse kumugaragariza ko utaramwibagirwa

6.Uramucunga cyane ugakabya

Kuba yaremeye kuba umukunzi wawe no kugirana umubano wihariye nawe ntibivuze ko ugomba kumucunga nk’umukozi wawe, nta n’ubwo ari igikoresho uha amategeko uko wiboneye.

Ntabwo ari umukobwa wese ushobora kwihanganira umusore umucunga cyane ndetse akamuha amategeko akabije, hari ubona atazabishobora agahitamo kwigendera kandi ari bwo umubano wanyu wari ugitangira.

Musore gerageza Kwitwararika kuri ibi tuvuze haraguru niba koko ushaka ko urukundo uri kwinjiramo ushaka ko ruramba ntakabuza ruzakomera kugeza aha Romeo na Juliette icyo usabwa nugukurikiza inama.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button