
Ibintu ugomba kwitaho mu gihe cy’imvura
Raporo ya Minisiteri y’Ibidukikije igaragaza ko mu myaka icyenda yashize kugeza mu 2023 abantu 1595 bishwe n’ibiza bitandukanye, mu gihe byakomerekeje abandi 2368.
Imyuzure yishe 307 ikomeretsa 101, inkangu zihitana abantu 425 ikomeretsa 187, inkuba zica abantu 538 zikomeretsa 1338, imvura nyinshi ihitana 315 ikomeretsa 612, mu gihe umuyaga mwinshi wahitanye abantu 10 ukomeretsa abandi 128.
Nta wavuga ibiza ngo yibagirwe ibyo muri Gicurasi 2023 byahitanye abarenga 135, inzu zirenga 2100 zangirika igice na ho izindi 2,763 zirasenyuka burundu.
Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi, MINEMA, igaragaza ko mu 2024 mu bantu 191 bahitanywe n’ibiza.
Nubwo ibiza cyane cyane ibituruka ku mvura byangiza ibintu byinshi ndetse bigatwara ubuzima bwa benshi, ibyinshi muri byo bishobora gukumirwa cyangwa kugabanya uburemere bw’ingaruka zabyo.
Ibintu ibintu 10 wakora mu rwego rwo gukumira ibiza muri iki gihe cy’imvura y’Itumba rya 2025, mu mboni z’ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali harimo:
Gusibura inzira n’imiyoboro by’amazi
Muri iki gihe twinjira mu gihe cy’imvura, hari imiyoboro n’inzira by’amazi biba byarasibamye kubera impamvu zitandukanye.
Hari aho imiyaga iba yarakukumbye ibintu ikabirunda ahantu runaka hadakwiriye, cyangwa ibindi bikorwa byangijwe n’ibikorwa bya muntu nk’ubuhinzi cyane cyane mu mirenge y’icyaro y’Umujyi.
Gukumira ibiza, umuntu yabikora kandi bitamusabye amikoro menshi, ndetse aho bisaba imbaraga abantu baturanye bakishyira hamwe bagafatanya gusibura imiyoboro yazibye. ibituma iyo imvura iguye amazi agenda nta nkomyi akagera aho akwiye kujya atangije.
Kuzirika ibisenge by’inzu bigakomera
Iki gikorwa nubwo gisa n’icyoroshye, ariko kugikora bitanga umusaruro ufatika kandi bikagira akamaro cyane cyane igihe imvura iguye irimo umuyaga.
Byaba igihombo gikomeye kuba waravunwe no kubaka inzu ariko ikagurukanwa n’umuyaga nyamara umugozi uzirika inzu utarenza 2000 Frw ukagufasha kurengera ibihombo wari guterwa no kutazirika igisenge cy’inzu yawe.
Kwirinda kwambuka imigezi na za ruhurura n’ahandi hari umuvu w’amazi menshi
Birababaje kuba wafata ubuzima bwawe ukabushyira mu kaga kandi mu by’ukuri ushobora kubyirinda.
Igihe uri kugenda n’amaguru cyangwa utwaye ikinyabiziga, byaba byiza gutegereza imvura igahita, ndetse n’amazi menshi amanuka ku misozi, mu mihanda n’imiferege akagabanyuka, aho kwishora mu mivu y’amazi itemba ubireba.
Mu biza byagaragaye mu bihe byatambutse hari abantu batembanywe n’amazi, ndetse n’ibinyabiziga byatwawe n’amazi kandi nyamara abantu bashobora kubikumira ntibibeho. Wikwihuta, kuko ushobora kwihuta ariko ntugereyo. Ubuzima burahenda.
Kwirinda gukoresha ibikoresho by’amashanyarazi mu gihe cy’imvura irimo inkuba
Igihe imvura igwa irimo inkuba n’imirabyo, ni ngombwa gucomora no kuzimya ibikoresho bikoresha amashanyarazi mu rwego rwo kwirinda gushyira ubuzima bwawe mu kaga. Ibi bikoresho bishobora kugukururira ibyago byinshi byo gukubitwa n’inkuba.
Kugenzura ko inyubako yawe itinjirwamo n’amazi
Genzura neza ko inyubako yawe itinjirwamo n’amazi kuko na byo bishobora gutuma isenyuka. Inzu ikwiye kugira ‘fondation’ iyirinda kwinjiramo amazi kuko iyo amazi yinjira mu nzu, nyuma y’igihe runaka ishobora kugwa ikaba yatera ibibazo bitandukanye birimo no guhitana ubuzima bw’abantu.
Gushyiraho ibigega byubakiye bishobora kuvidurwa
Amazi aturuka ku bisenge by’amazi na yo igihe adacunzwe neza yateza ibibazo byinshi. Uburyo bumwe bwo gucunga amazi y’imvura ndetse n’ayakoreshejwe, ni ugushyiraho ibigega bifata amazi.
Bishobora kuba ari ibigega binini biyakusanya aho aturuka ku nzu cyangwa se ibigega byubakiye mu butaka neza (underground tank) bishobora kuvidurwa igihe byuzuye.
Kwirinda impanuka zaterwa n’iriduka ry’imikingo, ibikwa, n’ibindi
Mu bihe by’imvura, hari impanuka zituruka ku hakorerwa imishinga y’ubwubatsi kandi zishobora kwirindwa.
Ahakorerwa ubwubatsi hakwiye kugira ibikwa bikomeye bidashobora gusenywa n’imiyaga myinshi. Imikingo ikwiye kuberamishwa mu rwego rwo kwirinda ko iriduka.
Si imikingo y’ahari ubwubatsi ahubwo n’aho dutuye hari ubuhaname, imikingo yaho ikwiye kuberamishwa kugira ngo dukumire ibiza bidutwara ubuzima.
Gutera ibiti
Muri iki gihe cy’imvura, abantu barashishikarizwa gutera ibiti by’imbuto n’iby’umutako.
Ibiti by’imbuto bifasha kubona indyo yuzuye. Iby’imitako byo bigafasha mu kurimbisha Umujyi wa Kigali n’ahandi no kwimakaza isuku. Byose bigafasha no mu gukumira ibiza nk’inkangu n’ibindi.
Ibi kandi bishimangira gahunda Umujyi wa Kigali ufite yo gutera ibiti bisaga miliyoni eshatu mu myaka itanu iri imbere, kugeza muri 2029.
Ahandi hari ibibanza ariko bitubatse, abaturage basabwa kuba bahateye ubusitani bwiza mu gihe bitabyazwa umusaruro ujyanye n’igishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Kigali.
Kwimuka ahashobora gushyira ubuzima mu kaga
Umunyarwanda ni we wigeze kuvuga ati “Amagara araseseka ntayorwa”. Muri iki gihe cy’imvura, abatuye ahantu hari ubuhaname bukabije ndetse no munsi y’imikingo, n’iruhande rwa za ruhurura ziteye inkeke, bagirwa inama yo kuhimuka, kugira ngo batabura ubuzima bwabo n’ubw’ababo.
Kudakodesha ahantu hashyira ubuzima bwawe mu kaga
Ubuzima bwawe ni cyo gishoro kiruta ibindi ufite, kandi ntukwiye kubushyira mu kaga. Niba ukodesha, ugirwa inama yo gukodesha ahantu wizeye ko hadashyira ubuzima bwawe mu kaga.
Ni ingenzi cyane kubahiriza inama tugirwa n’inzego zitandukanye nka Meteo Rwanda na Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi mu rwego rwo kwirinda no gukumira ibiza.