Amakuru

Hari abaje gucyemura ikibazo cya Congo badahereye mu mizi:-Prezida Kagame

Presida Kagame yavuze ko biri mu Burasirazuba bwa DRC byatumye hagira ibihugu byinshi bibizamo bije kubikemura ariko bikabikemura nabi.

Avuga ko iyo umuntu ashaka gukemura ikibazo icyo ari cyo cyose, ari ngombwa ko ahera mu mizi y’ibibazo, akibanda k’ukuri kw’ibintu.

Ati: “ Twagize abantu benshi bo muri UN bagiye muri kiriya gihugu imyaka igiye kuba 30 baje kuhakemura ibibazo, ariko n’ubu biracyahari, wenda bikaba ibishya byaje nyuma cyangwa bikaba ari bya bindi ariko bitahawe ibisubizo nyabyo”.

Yibaza inyungu yaba yaravuye muri iki kintu kimaze icyo gihe cyose, abantu bagishyiramo amafaranga ngo gikemuke.

Kagame avuga ko kuba MONUSCO ntacyo yakemuye muri kiriya gihugu biyiha uburyo bwo kwiregura ivuga ko u Rwanda ari rwo rutuma idataha.

Perezida Kagame avuga ko ikindi kibabaje ari uko abasize bakoze Jenoside mu Rwanda bakiri muri DRC bafashwa n’ubuyobozi bwayo kandi ibyo bikaba amahanga yose abireba, binyuze muri MONUSCO.

Avuga ko hari abavuga ko ibyo u Rwanda ruvuga ko hari FDLR muri DRC ari urwitwazo kuko ari bake, bakirengagiza ko n’abo bantu bahari.

Yabwiye abavuga ko u Rwanda rwagiye muri DRC kwigarurira ubukungu bwayo birengagiza ko ruhafite abanzi bashaka kurugirira nabi, bagashyira imbere iby’uko rwagiye kuhashaka ubukungu.

Asaba abantu kumva ko FLDR ari ikibazo ku Rwanda, ko igikwiye ari ukuyihavanaho burundu, bakareka ibyo bindi.

Kagame kandi yavuze ko bibabaje kubona igihugu gifite umuyobozi ariko udafite ubwenge, avuga ko ibyo ari akaga gakomeye.

Yibukije abari aho ko Tshisekedi atigeze atorwa ubwo yabaga Perezida bwa mbere, akababwira ko ibyo ababwira basanzwe babizi ariko ko batajya babivuga ariko we ko abivuze.

Asanga bibabaje kuba abayobozi ba Afurika batareba ibibazo basangiye, bahuriyeho ngo babishakire ibisubizo batihaye rubanda.

Yanenze n’abitwa Impuguke za UN, avuga ko birengagiza uko ibibazo biteye bagahitamo gukora raporo zibogamye.

Asanga kandi abantu badakwiye kwibaza niba u Rwanda ruri cyangwa rutari muri DRC ahubwo bari bakwiye kwibaza impamvu rwajyayo.

Yaboneyeho kubwira abahagarariye ibihugu byabo ko u Rwanda rutazamera na rimwe ko abantu barwo bongera kwicwa nk’uko byabayeho mu myaka 30 yatambutse.

Yababwiye ko nta gihugu uko cyaba gikomeye kose Abanyarwanda bazemerera ko basubira inyuma ngo bongere gupfukamishwa.

Icyakora yashimye uruhare ibihugu by’inshuti zarwo byagize mu iterambere ryarwo.

Ati: “Turabashimira uko mwadufashije ngo tugere ku ntego zo guteza imbere igihugu cyacu. Ndashimira abo mu Burengerazuba bw’isi, uko mwadufashije kandi n’abo mu Majyepfo ni ukuvuga Afurika twarakoranye kandi mwese ndabashimira”.

Kagame yabwiye abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda ko iki gihugu kibana n’amahanga bishingiye ku ngingo y’uko indangagaciro zikwiye kuba iza buri wese.

Icyakora avuga ko hari ikibazo cy’uko abavuga indangagaciro usanga atari bo bazikurikiza.

Kagame avuga ko hari igihe indangagaciro abantu bakunda kugarukaho usanga zidahura n’ibihari, ibyo abantu bavuga ntibihure n’ibyo bakora, ntibihure n’ibihari bya nyabyo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button