Gutukura amaso: Impamvu zibitera n’uko wabivura
Wari wireba mu ndorerwamo ukagirango amaso uri kureba si ayawe? Ugasanga arasa n’ikinyomoro wa mugani wa wa muhanzi cyangwa se abantu bakakubaza itabi usigaye unywa abandi bakakubaza impamvu wanyoye wenyine ukabima?
Nibyo koko bibaho gutukura amaso ndetse rimwe na rimwe bikajyana no kubyimba cyangwa kuyabyiringira.
Hari impamvu zinyuranye zishobora gutera amaso gutukura nkuko tugiye kubirebera hamwe kandi buri buryo buvurwa ukwabwo.
Impamvu nyamukuru zitera gutukura amaso
-
Amaso yumye
Kugira amaso yumye biterwa n’impamvu nyinshi zinyuranye gusa impamvu nyamukuru ni ukutagira amarira ahagije mu maso bitewe nuko imvubura ziyakora zifite ikibazo. Iyo bimaze igihe rero biyatera kukuryaryata ukayakuba nuko bigatuma atukura.
Imiti iraboneka ibivura gusa usabwa kuwandikirwa n’umuganga w’amaso nyuma yo kugusuzuma.
-
Urumuri rw’ibikoresho by’ikoranabuhanga
-
Gukoresha cyane ibikoresho bifite urumuri bitanga nka televiziyo, mudasobwa, telefoni nabyo bizwiho gutera amaso kunanirwa nuko agatukura.
Impamvu ibitera kenshi ni uko iyo turi kurebamo duhumbya gacye nuko bikagabanya ububobere bw’amaso, ingaruka ikaba kwa gutukura.
Niba akazi ukora kagusaba gukoresha ibi bikoresho usabwa kujya unyuzamo buri minota 30 ukaba ubigiye kure byibuze iminota yindi hagati ya 2 na 5. Niba ari telefoni yo byibuze buri minota 15 usabwa kuba uretse kuyirebamo ahubwo ugakora umwitozo wo guhumbaguza kugirango amaso yongere abobere.
Nta yindi miti ikenewe kuko iyo wihaye gahunda birikiza
Gukomereka
Ikintu gikoze mu jisho cyangwa kiguyemo nacyo kizaritera gutukura. Uko gutukura bishobora guterwa nuko imitsi y’amaraso yakomeretse cyangwa nanone bikaba bumwe mu buryo bwo kwivura aho imitsi ijyanamo amaraso yifungura cyane kugirango amaraso ajya mu jisho yiyongere.
Kubivura bizagendera ku buremere bwo gukomereka aha umwanzuro uzafatwa na muganga.
Kunywa itabi
Kunywa itabi bigendana no kurwara indwara zinyuranye zifata mu buhumekero, umutima na kanseri. Si ibyo gusa kuko banagira ikibazo ku maso yabo kuko ahora atukuye ndetse banasaza amaso vuba ugereranyije n’abatarinywa.
Umuti wabyo ntawundi ni ukurireka kuko n’ubundi nta keza karyo
Urumogi
Ushobora kutanywa itabi ariko ukaba unywa urumogi. Mu rumogi habamo ikinyabutabire cyitwa THC (Tetrahydrocannabinol) kikaba kizwiho gutera imitsi kurega bikaba bituma amaraso areka mu maso bigatwara kandi amasaha menshi ngo bikire. Aha kandi si ngombwa ngo ube warutumuye gusa, uburyo bwose warufatamo ntibibuza imitsi yo mu maso kurega.
Aha naho ntawundi muti uretse kureka urumogi
Kudasinzira
Amaso atukura, abyimbye ni ikimenyetso cyo kudasinzira neza. Ushobora kudasinzira neza kubera akazi, kubura ibitotsi, indwara cyangwa indi mpamvu harimo no kurara mu tubyiniro.
Aha abenshi iyo bucyeye bitabaza imwe mu miti ishyirwa mu maso ngo agarure kuba umweru nka Visine na Minhavez, nyamara inama nziza ni ugufata umwanya ukaruhuka ukaryama ugasinzira neza kuko birikiza iyo wabashije gusinzira neza. Imiti si myiza mu gihe nta burwayi bwihariye ufite.
Impinduka z’ikirere
Ikirere cyahindutse, ikirere gihumanye, izuba ryinshi, imbeho ikabije, umuyaga n’ivumbi ni bimwe mu mpinduka zo mu kirere zishobora kugira ingaruka ku maso. Akenshi bitera amaso gutukura no gushoka amarira.
Kubyirinda ni ugukoresha amadarubindi akingira amaso naho kubivura hakoreshwa imiti irwanya ubwivumbure wandikirwa na muganga.
Inkorora n’ibicurane
Kuko akenshi inkorora n’ibicurane bigendana no kwitsamura, kwipfuna no gukorora bituma imitsi ijyana amaraso mu maso irega nuko bikaba byayatera gutukura.
Iyo uvuye iyo gripe uko ikira niko na ya maso agenda asubirana umwimerere wayo.
Zimwe mu ndwara z’amaso
Hari indwara zinyuranye z’amaso ziyatera gutukura harimo amaso azwi nk’amarundi, ndetse n’ubundi burwayi bunyuranye bw’amaso burangwa n’ibimenyetso binyuranye harimo no gutukura kwayo.
Ibi byose kubivura havurwa indwara kuko iyo ikize no gutukura birakira
Dusoza
Amaso ni urugingo rwo kwitaho no kwitondera. Igihe cyose si byiza kuba washyiramo umuti udasobanukiwe kuko ushobora kugirango urivuye ahubwo ukaba uriyangije. Niba atukura by’igihe kinini kandi ukaba mu mpamvu zavuzwe ntayo ubona yaba ibigutera ni byiza kugana kwa muganga bakakurebera ikibazo gihari