Gusoroma icyayi bishobora gushyirwa mu nteganyanyigisho mu mashuri y’Ubumenyi ngiro
Dr Rose Mukankomeje;Umuyobozi wa HEC
Ibi byagarutsweho n’Umuyobozi w’Amashuri Makuru na za Kaminuza Madamu Dr Rose Mukangamije mu kiganiro yagiranye na Flash Tv.
Yagarutse kuri gahunda n’inama nyinshi bagirwa zamwe mu masomo ashobora kongerwa mu nteganyanyigisho bigatuma abantu baba abanyamwuga muri ako kazi rimwe na rimwe usanga gakendera.
Aha niho yagarutse ku busoromyi bw’icyayi avuga ko ababikora batabyize ahubwo babyigiye ku bandi agasanga rero kubyigisha mu mashuri hari umusanzu ukomeye byatanga kuri iryo soko ry’isoromwa ry’icyayi.
Yahize ati:
“Abenshi basoroma icyayi usanga batarabyize;ugasanga ni umurimo ukorwa n’abantu bakuze ;ese mu minsi iza bizagenda gute?nta basoromyi b’icyayi bazaba bacyiriho;niyo mpamvu byagashyizwemo imbaraga nyinshi.”
Yavuze Kandi ko mu masomo atangwa mu mashuri y’Ubumenyi ngiro hashyizwemo isoromwa ry’icyayi mu myaka iza u Rwanda rwaba rufite abasoromyi basoroma icyayi kinyamwuga dore ko leta y’u Rwanda yashyize imbaraga nyinshi mu buhinzi bw’icyayi inashoramo amafaranga afatika yo guteza imbere ubwo buhinzi.
Nsengumuremyi Denis Fabrice