Amakuru

Goma:Guverineri mushya wa Nord -Kivu yarahiye

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 06 Gashyantare 2025, abantu ibihumbi n’ibihumbi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) bazindukiye mu Mujyi wa Goma bitabiriye mu muhango wo kurahira kwa Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru n’abamwungirije bashyizweho n’umutwe wa AFC/M23.

Abantu bateraniye muri Sitade i Goma nyuma y’uko mu ijoro ryakeye AFC/M23 ishyize hanze itangazo ryemeza ko yashyizeho abayobozi bashya barimo Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru harimo n’Umujyi wa Goma.

Mu itangazo ryashyizwe hanze Umuvugizi w’umutwe wa AFC/M23 mu bya politiki Laurence Kanyuka, ryagaragaje ko  Bahati Musanga Joseph yagizwe Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru, Manzi Ngarambe Willy agirwa  Visi-Guverineri ushinzwe ibijyanye na politiki, ubuyobozi, n’amategeko naho Amani Bahati Shaddrak agirwa Visi Guverineri ushinzwe ubukungu, imari n’iterambere.

Abayobozi bashyizweho hashingiwe ku Itegeko Nshinga rya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ryahinduwe rikuzuzwa mu itegeko No 11/002 ryo ku wa 20 Mutarama 2011 mu ngingo yaryo ya 64.

Abo bayobozi bashyizweho nyuma y’uko uwahoze ari Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajaruguru Gen Maj Peter Cirimwami yishwe arashwe n’umutwe wa M23 nyuma y’uko yari agiye kwifotozanya n’ingabo z’Igihugu zari ku rugamba.

Nyuma y’urupfu rwe Perezida wa DRC, Antoine Felix Tshisekedi yamusimbuje Maj. Gen. Evariste Somo Kakule, wahise unazamurwa mu ntera ahabwa ipeti rya Major General ku wa 28 Mutarama 2025 hashize umunsi umwe gusa M23 ifashe ku mugaragaro Umujyi wa Goma.

Umutwe wa AFC/M23 nyuma yo gufata Kivu y’Amajyaruguru wijeje abaturage umutekano no gusubira mu buzima busanzwe bw’amahoro asesuye.

Ku wa 31 Mutarama 2025, abatuye mu Mujyi wa Goma bakoze imyigaragambyo bamagana ubuyobozi bwa  Perezida  Felix Tshisekedi, bamushinja kutita ku baturage be no kunanirwa gukemura ibibazo by’umutekano mucye habangamirwa abaturage.

Abatuye muri Kivu y’Amajyaruguru bemeza ko kuva Goma yakwigarurirwa na AFC/ M23 bafite amahoro ndetse ibintu byasubiye uko byahoze n’urujya n’uruza ku mipaka ibahuza n’u Rwanda rwagarutse.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button