Gitega:Ibiciro by’ibiribwa byatumbagijwe muri iyi minsi mikuru
Imiryango myinshi yo mu ntara ya Gitega(Umurwamukuru wa politiki) mu gihugu cy’Uburundi iravuga ko bigoye guhaha ibyo kurya muri iyi minsi ya Noheri n’ubunani bitewe nuko ibiciro by’ibiribwa byazamutse ku masoko ibyateye abaturage kutigondera ibyo bahaha bakeneye nkuko tubicyesha SOS Médias Burundi
Nkuko iki kinyamakuru kibitangaza;umunyamakuru wacyo yazengurutse mu isoko rya Gitega aho yasanze ibiciro byazamuwe nkaho igitoki cyaguraga ibihumbi 20 by’amarundi kirikugura ibihumbi 35 by’amarundi.
Ni mu gihe ikiro cy’amateke cyaguraga ibihumbi 2000 kigura kuri ubu 2400;ni mu gihe ikiro cy’ibishyimbo cyaguraga 3500 ubu kigura 3800 by’amarundi.
Umuceri n’ibishyimbo byari inkingi ya mwamba ku barundi benshi kuri ubu wazamutse bigaragara aho ikilo cyaguraga ibihumbi 3500 by’amarundi wageze ku bihumbi 5000;ni mu gihe uba waturutse muri Tanzaniya bigaragara ko ukundwa n’abarundi benshi wavuye kuri 6000 ku kilo ukagera ku bihumbi 7200 by’amarundi.
Inyama zo ni ibindi kuko kuzigondera bisaba ubushobozi burebure kuko ikilo cyazo cyatutumbye kikagera ku bihumbi 30000 by’amarundi.
Amavuta nayo ari mu byazamutse aho litiro 10 z’amavuta zageze ku bihumbi 125000 by’amarundi zivuye ku bihumbi 120000 ahagiyemo intera y’ibihumbi 25000 ariho imiryango myinshi y’abarundi ivuga ko kurya iminsi mikuru bigoye bitewe n’ibiciro byazamutse ku rwego rwo hejuru.
Nkuko tubicyesha Sos Media Burundi si ibiribwa gusa byatumbagiye dore ko n’ibiciro by’imyenda nabyo byazamuwe bitewe n’iyi minsi mikuru ya Noheri n’ubunani.