Amakuru

Gatsibo:Agatsiko kiyise APR IMPARATA kazengereje abaturage

Bamwe mu baturage bo mu kagari ka Kamafu mu murenge wa Muhura wo mu karere ka Gatsibo mu ntara y’Uburasirazuba bw’u Rwanda bavuga ko bahangayikishikwe n’agatsiko kiyise APR IMPARATA usanga gatega abahisi n’abagenzi kabakubita.

Ni igikorwa usanga gikorwa n’abacukuzi b’amabuye y’agaciro muri ako karere ka Gatsibo nabo babikora binturanyije n’amategeko ,uwo babonye wese bakibwira ko aje kubatangaho amakuru ajyanye n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bakora mu buryo butemewe nkuko twabitangarijwe n’umwe mu bahuye nako gatsiko kakamugirira nabi kugeza yenda gupfa.

 

Uwahuye naka gatsiko witwa Sindayigaya Jean De Dieu yabwiye kivupost ibyamubayeho ubwo tariki ya 8 Ugushyingo 2024 yateze moto imugeza mu isanteri ya Karambi muri ako kagari ka Kamafu abona abagabo baramwanjamye batangira gukubita birangira bamugize intere.

Aganira na kivupost yagize ati:

”Njye nageze muri ako gasanteri nteze moto,ntacyo nigeze mvuga gusa nagiye kubona numva baramfashe batangira bambaza ndi uwahe naho nerekeza ,mbabwira ko nje mu gasanteri ka Karambi batangira banyuka inabi bambaza ikinzanye nibwo batangiye gukubita ,badukira moto yanzanye baramenagura kugeza nyirayo yirutse aransiga.”

 

Uyu mugabo  Sindayigaya Jean de Dieu avuga ko agahinda yagize aruko yakubiswe abaturage bose birutse nta muntu wo kumutabara.

Ati:”Bitewe nuko abaturage aho babazi ko ari abagome bose bariruka ,nsigara nkubitwa kugeza ubwo ngiye muri koma hafi yo gupfa,sinzi uko navuge aho gusa naje kubwirwa ko ari umugiraneza watambukaga wanshyikije ku kigo nderabuzima cya Muhura,babona ko nenda gupfa nabo banyohereza mu bitaro bya Kiziguro aho navuriwe kugeza norohewe.”

Uyu mugabo avuga ko yagiye gutanga ikirego cye muri RIB gusa akaba akibaza impamvu ikibazo cye kidakurikiranwa ababigizemo uruhare bafatwe bikamuyobera,agaruka kandi ku kuba akagari ka Kamafu gakorana bya hafi nabo bacukuzi akaba ashinja ubuyobozi bwako kuba ikitso muri ubwo bucukuzi butemewe.

Mu kiganiro yagiranye na Kivupost yumvikanye yikoma Station ya RIB ya Muhura idata  muri yombi abamugiriye urugomo dore ko bakidegembya;agasaba ko hashingirwa ku cyangombwa cya muganga yakuye mu hitaro byamwitayeho bakanifashisha raport yakuye mu kagari igaragaza uko yakorewe urugomo.

Ku rukuta rwa Twiter rwahindutse”X” ,ubuyobozi bw’akarere Gatsibo buhakana ubufatanye bw’akagari mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro ahubwo bukizeza uwo muturage ko yabwegera agahabwa ubutabera.

Mu kiganiro Umuvugizi wa polisi mu Gihugu ACP Rutikanga aherutse kugirana n’abanyamakuru bakorera mu ntara y’Uburengerazuba yavuze ko Polisi itazihanganira umuntu uwariwe wese ushaka guhungabanya ituze ry’abanyarwanda avuga ko Polisi y’u Rwanda irajwe ishinga n’umutekano n’ituze ry’abanyarwanda bityo abarajya bafatirwa muri ibyo bikorwa bibuza umutekano n’ituze bazabiryozwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button