Amakuru

Gasabo-Jabana:Bumva umuriro mu mateka ;amapoto abaca hejuru

Abaturage bo mu mudugudu wa Gikingo mu kagari ka Bweramvura mu murenge wa Jarama bavuga ko umuriro w’amashanyarazi bawumva nk’amateka bakibaza impamvu baguma mu bwigunge bwo kuba batangira umuriro ibibatera gusigara inyuma mu Iterambere.

Mu baturage baganiriye n’umunyamakuru wa Kivupost ukorera mu karere ka Gasabo bavuze ko bagakwiye kuba biteza imbere bakoresha umuriro nkuko n’ahandi bigenda ariko bakaba bakomeje gusigara inyuma kubera kutawugira.

Benshi muri bo babwiye Umunyamakuru ko adatangaza amazina yabo ku bw’umutekano wabo gusa bavuga ko Leta yabarebera uburyo bwo kugera ku muriro w’amashanyarazi nk’abandi.

Umwe yagize ati:

“Amapoto y’umuriro  w’amashanyarazi amaze hafi imyaka itatu ari ahangaha  mu butaka ;akaba yaratangiye no kubora atarazana umuriro ;ese ubwo bizagenda gute ?ese bazayasimbuza atarakoze?”

Undi mubavuganye n’umunyamakuru wacu yavuze ko bagakwiye kuba bafite insyo zitunganya umusaruro uturuka mu buhinzi nk’ibigori;imyumbati n’amasaka ariko umuriro ukaba warabakomye mu nkokora.

Ati:”Iyo urebye mu bindi bice usanga umuriro w’amashanyarazi warakwirakwiye ariko twebwe ho dukomeje kuwubura;twagakwiye kuba dutunganya amafu ariko nta muriro ugasanga rero bikoma mu nkokora abashaka kwihangira umurimo.”

Bavuga Kandi ko muri iki gihe u Rwanda rukomeje gutera imbere mu buryo bugaragara bitaribikwiye ko hari agace ko mu mujyi wa kigali katagira umuriro ku bw’iyo mpamvu bagasaba ko nabo bagezwaho umuriro bakamera nk’abandi banyarwanda bamenye ;bakishimira icyanga cyawo.

Umuyobozi w’Ikigo cy’igihugu cy’ingufu (REG)Ishami rya Jabana  Innocent Karinganire yabwiye Kivupost ko abaturage bashonje bahishiwe ko ikibazo cyo kutagira umuriro muri ako gace  kigiye kuba amateka.

Ati:”Icyo kibazo turakizi ;turikugicyemura ubwo amapoto yaje ikibazo kigiye kuba amateka abaturage babone umuriro nabo biteze imbere.”

Yunzemo ko ikibazo cy’idindira cyatewe nuko bagejeje ku buyobozi bukuru ikibazo cy’insinga akaba arizo zitaraboneka ko abaturage bagira icyizere cyo kubona umuriro.

Uyu muyobozi Kandi yongeyeho ko icyizere gihari ko ikibazo cyo kutagira umuriro kizaba cyacyemutse bitarenze kuno kwezi kwa Cumi.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button