Imikino

FIFA yategetse ikipe ya AFC Leopard kwishyura umutoza Cassa Mbungo Andre

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru kw’isi (FIFA), ryamaze kubwira ikipe ya AFC Leopard yo mu gihugu cya Kenya ko igomba kwishyura umwenda ibereyemo umutoza w’umunyarwanda Casa Mbungo Andre wahoze ayitoza.

Ibi bikaba byagaragaye binyuze mu ibaruwa FIFA yandikiye ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu gihugu cya Kenya ibamenyesha kubwira ikipe ya AFC Leopard ko igomba kwishyura umutoza Casa Mbungo Andre umwenda ungana n’ibihumbi bitandatu by’amadorali (6000$) bamubereyemo.

Uyu mutoza w’umunyarwanda  Casa Mbungo Andre yahoze atoza ikipe ya AFC Leopard mbere yo kugaruka mu Rwanda gutoza ikipe ya Rayon Sport, ubwo yavaga muri iyi kipe ya AFC Leopard Hari amafaranga atari yarahawe bitewe n’ikibazo cy’ubukungu kitari kifashe neza muri iriya kipe.

Umutoza Casa Mbungo Andre akomeje kwitwara neza mu ikipe ya Bandari Fc

Casa Mbungo usigaye atoza ikipe ya Bandari Fc yo mu gihugu cya Kenya, yari yarareze ikipe ya AFC Leopard muri FIFA asaba ko bamwishyuriza none iyi kipe ikaba yategetswe kumwishyura ndetse mu gihe baramuka batamwishyuye bakazafatirwa ibihano.

Ntabwo ari ubwa mbere ikipe ya AFC Leopard isabwe kwishyura imyenda ibereyemo abahoze ari abakozi bayo kuko iheruka gutegekwa kwishyura umwenda ibereyemo umukinnyi w’umunyarwanda Habamahoro Vincent wahoze ayikinira.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button