Aha iyo tuvuga umugabo mwiza cyangwa umubi ntabwo ari uburanga bugaragarira amaso ahubwo ni imico y’umuntu n’imyitwarire ye mu muryango nyarwanda. Ibiri muri iyi nyandiko byavuye mu bitekerezo by’abantu batandukanye.
Umugabo mwiza arangwa n’iki?
Mu Kinyarwanda bakunze gukoresha ngo umuntu ni umugabo bitewe n’ibikorwa bye cyangwa ibikorwa bimuranga. Aha umugabo tuvuga ni wawundi wubatse, ufite umugore bakaba bafite n’abana. Uyu mugabo aba:
- Agira gahunda, aba inyangamugayo muri byose, mu kuvuga, mu kwirinda guhemuka;
- Azi gufata imyanzuro akirengera n’ingaruka zava muri iyo myanzuro, atanga inama zubaka maze agahuza abashyamiranye
- Agira ubwitange mu nshingano zose ashinzwe, ikindi ni uko urugo rwe ruhinduka intangarugero mu bamuzi .
- Ahahira urugo. Ntihagire icyo umuryango ubura kandi agifitiye ubushobozi.
Umugabo Mubi arangwa n’iki?
Biragaragara ko umugabo mwiza afite ibintu bike bimuranga. Nta kindi kibyihishe inyuma, gusa mu biranga umugabo mubi muraza gusanga ibyo akora bitandukanye kure n’ibyo umugabo mwiza akora.
Ibiranga umugabo mubi:
- Urukundo aruheruka mu irambagiza: umugabo mubi iyo ari kurambagiza akora byose byerekana ko akunze uwo arambagiza kandi amwitayeho, iyo bamaze kubana biherukira aho, ugasanga umugore yibaza niba uwo basigaye babana ari wawundi wamugaragarizaga urukundo rwinshi igihe yamurambagizaga.
Ibi bimuviramo akenshi kujya mu bandi bagore aho abikora ku mugaragaro cyangwa rwihishwa.
- Ntajya inama n’umugore we: akenshi kubera ibyo akora ,iyo umugore amubujije cyangwa amucyashye bituma amubwira nabi hari n’abakubita abagore babo.Usanga afata umugore we nk’igikoresho haba mu mibonano mpuzabitsina cyangwa mu mirimo yo gutunga urugo ugasanga umugore ariwe ubikora wenyine.
Ikindi ni uko umugabo mubi usanga atita ku bo yabyaye ugasanga abana babaho nk’imfubyi kandi se akiriho, umugore we nawe ugasanga abaho nk’umupfakazi
- Umugabo mubi kandi akoresha iterabwoba ku bo mu umuryango we; Nguwo gica, iyo atashye abana, umugore,abashyitsi ,abakozi bose usanga badagadwa,abana bagahita bajya kuryama,….
- Umugabo mubi agira ubusambo butuma yiha akima umuryango n’abavandimwe; usanga umutungo aba afatanyije nuwo yashatse awumarira mu mahabara aba afite hirya no hino tutaretse n’ utubari. Akenshi usanga umugore nta jambo ryo kubaza aho uwo mutungo ujya kubera rya terabwoba twavuze haruguru, ugifite agatima we ugasanga abeshya ngo atabazwa iby’ uwo mutungo.
Igikunze kugaragara cyane ku bagabo babi n’uko uretse ibyo twavuze haruguru iyo bigeze mu birebana n’umutungo biba bibi kurushaho kuko usanga aba bagabo mu ruhame baba ari ibikomerezwa, bizwi ko bafite imitungo bitewe n’ibigaragarira amaso ariko nabo ubwabo bakunda kubyigamba ariko wareba uburyo umuryango we uba ubayeho ugasanga ubukene buranuma kandi amahoro n’umunezero ari ingume;
- Bene abo bagira amazu, abagore n’abana babo bakarara mu nzu mbi cyangwa bagacumbika .
- Bagira imodoka, abagore n’abana bakagenza amaguru. o Barya uturyoshye, bagashira inyota, abana n’abagore babo babeshejweho no guhangayika.
- Akazi kabahemba menshi ntikarangiza ibibazo by’imiryango yabo.
- Bafasha ab’ahandi, ababo basabiriza, amasambu manini yungura abandi, ababo bishwe n’inzara.
Birakwiye ko abagabo nk’aba bahinduka kugirango babashe kugirira akamaro imiryango yabo, abana babo, abaturanyi n’abandi kuko mu Kinyarwanda bagira bati nta mugabo umwe.
Src: tantine