Amakuru

Dj Dizzo yitabye Imana

Mutambuka Derrick uzwi ku mazina ya DJ Dizzo yitabye Imana ku gucamutsi cyo kuri uyu wa kane, nyuma y’igihe kinini yaramaze ahanganye n’indwara ya kanseri.

Mu 2022 nibwo hamenyekanye cyane amakuru y’uburwayi bwa Dj Dizzo wari utuye mu Bwongereza, ndetse icyo gihe abaganga bamubwiraga ko ashobora kwitaba Imana muri Nyakanga 2022.

Dizzo yaje gusaba ko yajyanwa mu Rwanda akaba ariho asoreza urugendo rw’ubuzima bwe, akaba yari ahamaze hafi imyaka ibiri kugeza kuri uyu wa kane tariki ya 19 Ukuboza, ubwo hamenyekanye inkuru y’urupfu rwe.

DJ Dizzo yaje gufungwa ubwo yari mu Bwongereza, aho yari yarakatiwe imyaka icyenda, aza kurekurwa mu 2019 nyuma yo kwitwara neza muri Gereza, cyane ko yari amaze igihe yaratangiye kugirwaho ingaruka n’indwara ya kanseri.

Dizzo apfuye afite imyaka 26, azize uburwayi bwa kanseri ndetse urugendo rw’ubuzima rwe arushoreje mu Rwanda nk’uko yari yarabyifuje.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button