
#Diyosezi ya Cyangugu:Urubyiruko rwa Paruwasi ya Nyakabuye rwibukijwe ko Kristu ariwe byiringiro byarwo
Ibi byagarutsweho kuri iki cyumweru cya 6 tariki ya 16 Gashyantare 2025,icyumweru cyahariwe umuryango mutagatifu cyahujwe n’icyumweru cy’ikenurabushyo ry’urubyiruko muri iyi Paruwasi ya Nyakabuye yo muri Diyosezi ya Cyangugu.
Nkuko byagarutsweho mu gitambo cy’ukaristiya cyaturiwe muri iyi Paruwasi ya Nyakabuye bibukijwe ko intego Nyirbutungane Papa Fransisko yifuje ko ari:”Abiringira Uboraho Ntibadohoka.”urubyiruko rugomba kuyishyira ku mitima kugirango bajyane na Kristu wabacunguye.
Padiri Aumonier w’Urubyiruko muri Paruwasi ya Nyakabuye Damace Nsengimana yabibukije ijambo ry’Imana rikubiye mu ivanjiri ya none aho yibukije urubyiruko abahiriwe ari bande?

Mu nyigisho ye yagize ati:”Rubyiruko rero amiringiro yanyu agomba kuba muri Kristu mwizeye kuko uwizera abakomeye ntacyo abakora.”
Yunzemo ko abasabye kuba abahire nkuko ivanjiri yabivuze bakabera amahirwe Kiliziya n’igihugu.”
Muri iki gitambo cy’ukaristiya hatangiwemo amasakaramentu atandukanye aho hari abagarukiramana bakomore amasakaramentu ,hakanatangwa isakaramentu rya Batisimu ku bana babo,hakiriwe kandi abaturutse mu yandi matorero binjijwe muri Kiliziya y’Imana,hanatanzwe kandi isakaramentu ryo gukomezwa ryinjije mu mirimo ya Kiliziya imbaga y’urubyiruko rwakiriye izo ngabire za Roho mutagatifu.
Ku isi hose umunsi mukuru w’ikenurabushyo mu rubyiruko wizihijwe tariki ya 26 Mutarama 2025 muri Paruwasi ya Nyakabuye ukaba wahimbajwe kuri uyu munsi.

Reba uko byaribimeze mu mafoto