#Diyosezi ya Cyangugu: Diyakoni Simon Kaneza wo muri Paruwasi ya Nkanka yahawe ubusaseridoti
Kuri iki Cyumweru tariki ya 18 Kanama 2024 abakristu bo muri Paruwasi ya Nkanka bishimiye kwakira umwana wabo wari Diyakoni Simon Kaneza wahawe Isakaramentu ry’ubusaseridoti kuri uyu munsi.
Ni mu gitambo cy’Ukaristita cyaturiwe muri Paruwasi ya Nkanka imwe muri Paruwasi igize Diyosezi Gatorika ya Cyangugu;ni igitambo cy’Ukaristiya cyatuwe na Nyiricyubahiro Musenyeri Edouard Sinayobye; Umwepiskopi wa Diyosezi Gatorika ya Cyangugu afatanyije na Nyiricyubahiro Karl Heinz Wiesemann ; Umwepiskopi wa Diyosezi Gatorika ya Speyer yo mu Budage.
Abakristu ba Paruwasi ya Nkanka baribabucyereye baje kwakira ingabire itagereranywa y’ubusaseridoti yahawe Diyakoni Simon Kaneza uvuka muri iyo Paruwasi yabo.
Mu byishimo byinshi uhagarariye abakristu bo muri Paruwasi ya Nkanka yavuze ko ari ibyishimo kuri Paruwasi yabo ya Nkanka ko ubusaseridoti buhuriranye na Yubile iyi Paruwasi izizihiza mu mwaka wa 2025 bakazaba bbizihiza imyaka 50 Paruwasi ya Nkanka ibayeho.
Uyu mukristu yashimye Umushumba wa Diyosezi Gatorika ya Cyangugu Nyiricyubahiro Edouard Sinayobye kuba yarababaye hafi mu gutegura yubire ubugira Gatatu ya Paruwasi ya Nkanka.
Yavuze ko ishapure y’impuhwe z’Imana muri Paruwasi ya Nkanka yafashije byinshi mu ngo z’abakristu aho ishapure yatanze umusanzu wo kwiyunga kw’abakristu muri bo.Yanagarutse ku bikorwa byakozwe muri iyi Paruwasi.
Ati:”Uyu mwaka udusigiye ibikorwa byinshi abakristu twakoze dufatanyije n’abapadiri bacu ;aho twubatse Chapelle nziza yo gusengeramo n’inzu yagenewe ikibeho.”
Padiri Simon Kaneza mu ijambo ryuzuye gushima cyane;yatsindagiyebishimwr rye ashimira abamutabaye hafi bose atangira urugendo rwo kwiha Imana.
Yagize ati:“mbere na mbere ndashima Imana muri byose kuko atariyo nta Muhamagaro akaba ariyo mpamvu nshimira Imana ku ngabire y’ubusaseridoti mpawe;ndayishimiye.
Yunzemo ko ashimira abapadiri bambaye hafi yaba mu rugendo rwo kwimenyereza”Stage Pastorale” ;ashima byimazeyo Nyiricyubahiro Musenyeri Edouard Sinayobye Umuyobozi wa Diyosezi ya Cyangugu;anavuga ko Nyiricyubahiro Musenyeri Bimenyimana Jean Damascene ariwe wuhaye ikaze mu gutangira urugendo rw’ubusaseridoti.
Ntivuguruzwa Jervais ni Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Nkanka wari uhagarariye Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi yavuze ko Ubuyobozi na Kiliziya bafatanya muri byose avuga ko akarere ka Rusizi gakomeje ubufatanye bubaranga.
Ati:“Turashima ubufatanye burangwa hagati ya Diyosezi Gatorika ya Cyangugu n’Akarere ka Rusizi;ubufatanye akaba ari izo mbaraga zacu;rero Ubuyobozi bw’akarere kacu bukaba bucyeje ubwo bufatanye.”
Yavuze ko kubera abaturage ba Rusizi bacyereye imiyoborere Myiza bakaba barabishimangiye ubwo batoraga Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ariyo mpamvu umuhanda Kamembe -Nkanka uri gukorwa Kandi ibikorwa remezo bikomeje muri iyi Mandat nshya ya Presida wa Repubulika.
Musenyeri Karl Heinz Wiesemann uyobora Diyosezi ya Speyer mu Budage yavuze ko umubano wa Diyosezi ya Cyangugu na Speyer ukomeje kwaguka ashima ko nyuma yuko Musenyeri Bimenyimana Jean Damascene atabarutse uyu mubano utajemo agatotsi ahubwo Nyiricyubahiro Musenyeri Edouard Sinayobye yenyegeje ikibatsi cy’urukundo bakaba baje kwifatanya n’abakristu ba Paruwasi ya Nkanka mu birori by’ubusaseridoti bwa Simon Kaneza.
Ati:”Ndashima ko umubano wa Diyosezi ya Speyer n’uwa Diyosezi wa Cyangugu utajemo agatotsi nyuma ya Nyiricyubahiro Musenyeri Bimenyimana Jean Damascene watabarutse ahubwo wakomeje nkaba nshimira Nyiricyubahiro Musenyeri Edouard Sinayobye watumye uyu mubano usagamba.”
Mu nyigisho yatanze uyu munsi;Nyiricyubahiro Musenyeri Edouard Sinayobye Umwepiskopi wa Diyosezi Gatorika ya Cyangugu yavuze ko kuba umupadiri ari ukwemera kuba umukene ugaterura ibyaha by’abandi gusa ukirinda kujya kure y’umunyabyaha.
Ati:”Twe turi abakene;turabasaba kudusabira kuko Ubusaseridoti ni umubyeyi bityo rero ntahunga umunyabyaha ahubwo amubera umubyeyi bityo akamwiyegereza ;akamugarura mu murongo.”
Yunzemo ko umusaseridoti atari ukata urubanza rw’umunyacyaha cyangwa umunyangeso mbi ahubwo abireba nk’umubyeyi bikamubabaza ahubwo akibaza icyo yakora kugirango uwo yabonye akamugarura mu murongo mwiza.
Yashimye Nyiricyubahiro Musenyeri Karl Heinz Weisemann n’abashyitsi bazanye kuba babasuye acyeza ubufatanye bwa Diyosezi zabo zombi.
Padiri Simon Kaneza wahawe ubusaseridoti ni mwene Theoneste Ntamuhanga na Felecite na Nyiranzoga akaba bucura mu bana 9 bavukana;yabonye Izuba ku wa mbere tariki ya 30 Gicurasi 1994 mu cyahoze ari Segiteri Bugumira ;Komine Kamembe ubu akaba ari mu mudugudu wa Kabuye mu kagari ka Kamagimbo mu murenge wa Nkombo mu karere ka Rusizi ;akaba yarize mu maseminari (Philosophy na Theology)akaba yarakoreye Stage Pastoral muri Paruwasi ya Mugombwa muri 2021-2024;intego ye y’ubusaseridoti ikaba ivuga ngo:”Wowe Nkurikira”amagambo Yezu yabwiye Simoni Petero (Yoh21,22)
UMUTAMBAGIRO MUTAGATIFU KU NKANKA MU ITANGWA N’UBUSASERIDOTI
Reba mu mafoto uko Byari ibirori mu itangwa n’ubusaseridoti kuri Diyakoni Simoni Kaneza wo muri Paruwasi ya Nkanka