Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda Wungirije ushinzwe ubutegetsi n’abakozi (DIGP) Jeanne Chantal Ujeneza yasuye abapolisi 26 bagize ikipe ya Polisi y’u Rwanda ya Karate bari mu mahugurwa, kuri uyu wa Kabiri tariki 27 Kamena.
Ni amahugurwa y’icyumweru yatangiye ku itariki 19 Kamena, abera ku Cyicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru mu rwego rwo kubongerera ubumenyi no kurushaho kwitegura amarushanwa y’uyu mwaka muri uyu mukino.
Muri uru ruzinduko DIGP Ujeneza yari kumwe n’umuyobozi Wungirije muri Ambasade y’u Buyapani mu Rwanda, Ochi Yukako n’abagize itsinda ry’intumwa yari ayoboye.
Ni uruzinduko bateguye mu rwego rwo kuzamura imikoranire n’ubufatanye hagati ya Polisi y’u Rwanda na Ambasade y’u Buyapani mu Rwanda, binyujijwe mu mukino wa Karate.
Mu ijambo yabagejejeho DIGP Ujeneza yabashimiye ku bw’uru ruzinduko asaba ko Ishyirahamwe rya Karate mu Buyapani ryafasha mu kwagura ubumenyi bwa karate mu Rwanda.
Yagize ati: “Turabashimira ku bw’uru ruzinduko mwagize kugira ngo mubashe kwibonera urwego ikipe ya Karate ya Polisi y’u Rwanda igezeho. Iki ni Ikimenyetso kigaragaza ubucuti n’ubushake mu gushyigikira iterambere ry’imikino by’umwihariko Karate mu Rwanda.”
Yabijeje ko Polisi y’u Rwanda ishyira imbere amahugurwa no kuzamura ubumenyi kandi ko izakomeza gushyigikira no guteza imbere imikino.
Umuyobozi Wungirije muri Ambasade y’u Buyapani mu Rwanda, Ochi Yukako mu ijambo rye yashimye uburyo ikipe ya Polisi ya karate yitabira amarushanwa ategurwa mu gihugu ndetse n’ategurwa n’ambasade y’u Buyapani mu Rwanda ashimira uruhare rwa Polisi y’u Rwanda mu guteza imbere imikino.
Buri mwaka Ambasade y’u Buyapani mu Rwanda itegura irushanwa ry’umukino wa Karate kandi ikipe ya Polisi y’u Rwanda ya Karate ni imwe mu ziryitabira.