Amakuru

Cardinal Kambanda mu basezeye kuri Papa Fransisco

Arikiyepisikopi wa Kigali akaba na Perezida w’Inama y’Abepisikopi Gatolika mu Rwanda, Antoine Cardinal Kambanda, yasezeye kuri Papa Francis witabye Imana tariki ya 21 Mata 2025.

Ni igikorwa cyakozwe muri rusange n’Aba-Cardinal baturutse hirya no ku Isi, cyabereye muri Bazilika yitiriwe Mutagatifu Petero, i Vatican mu gitondo cyo kuri uyu wa 23 Mata 2025.

Buri Cardinal wari muri iyi Bazilika yageze imbere y’isanduku irimo umurambo wa Papa Francis, aramwunamira mu rwego rwo kumuha icyubahiro kimukwiye nk’uwahoze ari Umushumba Mukuru wa Kiliziya Gatolika.

Cardinal Kambanda yagiye i Vatican ku mugoroba wo ku wa 22 Mata kugira ngo ajye kwifatanya na bagenzi be mu gutegura umuhango wo gushyingura Papa Francis.

Umuhango wo gushyingura Papa Francis uzabera muri Bazilika yitiriwe Mutagatifu Maria Maggiore tariki ya 26 Mata, bitandukanye n’abandi benshi kuko bo bashyinguwe muri Bazilika ya Mutagatifu Petero.

Icyemezo cyo gushyingura Papa Francis muri iyi Bazilika ya Santa Maria Maggiore iherereye mu Mujyi wa Roma cyaturutse ku cyifuzo cye. Yasobanuye ko mu buzima bwe bwose, yiyambazaga Mariya Mutagatifu utarasamanywe icyaha.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button