Bweyeye:Hari imiryango yasezeranye ku bufatanye na EAR yabanaga mu buryo butemewe n’amategeko
Ku wa gatandatu tariki ya 24 Kamena 2023 ku isaha ya 13h00 kugeza i saa 17h00 bwa mbere mu mateka ya BWEYEYE,ku bufatanye n’Itorero Anglican mu Rwanda Paroisse ya Bweyeye habaye umuhango wo gushyingira imiryango 71 yabanaga itarasezeranye.
Ni nyuma y’ubukangurambaga bwakozwe iyi miryango yabanaga mu bihe byashize mu buryo butemewe n’amateko bagasezerana byemewe n’amategeko.
Mu basezeranye bavuga ko nta ko bisa kubaho mu mahoro aho kubaho uri ikibazo kuri mugenzi wawe nkuko twabanaga turizeranye.
Ati:
“Twabagaho nta kwizera ko mugenzi wanjye tuzagumana gusa kuri ubu turishimye;gusa turanezerewe ntako umuntu yabivuga.”
Damascene Maniriho Yavuze ko umugore we yahoraga amubwira ko atari uwe ko kugirango azabyemere amurere abana ari uko yamwereka ikimenyetso cyo guhana impeta bagasezerana mu buryo bwemewe n’amategeko n’imbere y’imana ibyo biyemeje ko nabyo biri bugufi.
Ati:
“Nabisoje ibyo yahoraga ansaba ahubwo icyakorwa ni ukumwerera imbuto nawe bikaba ibyo gusa byakozwe igisigaye ni ugusezerana imbere y’imana.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa W’umurenge wa Bweyeye Bwana Ndamyimana Daniel yasabye abasezeranye kuba umusemburo mpinduramatwara mu ngo zabo bakubaka ingo zihamye n’ingo zitekanye kuko igihugu nicyo kibifuriza.
Ati:
“Mumaze gusezerana byemewe n’amategeko;leta yacu ibakunda ibifuriza ingo nziza zirangwamo umutekano dore ko ari cyo gicumbi cy’umuryango;ndabashimiye ku bw’iyo ntambwe.”
Ku bufatanye n’Umushinga wa Compassion International; iyi miryango yakanguriwe gutera intambwe bakanasezerana imbere y’Imana.Uyu muterankunga akaba yabarabafashije kubona imyambaro(agatimba);Uyu muhango wayobowe na Nyiricyubahiro Musenyeri wa EAR Diocese ya Cyangugu, Francis KAREMERA.
Nyuma y’umuhango abashyingiwe basangiye ifunguro na Nyiricyubahiro Musenyeri mu rwego rwo gukomeza kubifuriza ingo nziza.