AmakuruIyobokamana

Butare:Sr Hildebrandt Aderheid yasezeweho bwanyuma ;ashyingurwa mu Iseminari nto ya Virgo Fidelis

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 04 Ugushyingo, nibwo Sr. Hildebrandt Adelheid wo mu muryango Auxiliaire de l’appostaulat [Abafasha b’Ubutumwa] yasezeweho bwa nyuma ndetse ashyingurwa mu Iseminari nto ya Virgo Fidelis yo ku Karubanda.

 

Ni umuhango wabimburiwe n’Igitambo cya Misa cyatuwe na Myr Filipo Rukamba, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Butare, kikabera muri Paruwasi Katederali ya Butare.

 

Mu magambo yavuzwe kuri Hildebrandt Adelheid [witabye Imana ku wa 01 Ukuboza 2023, azize uburwayi] hagarutswe ku byaranze ubuzima bwe birimo kuba mu myaka igera kuri 50 yabaye mu Rwanda ari umufasha w’ubutumwa, yarabayeho ari intangarugero muri byose, arangwa n’ineza n’urugwiro, afasha abantu kubera urukundo rw’Imana.

 

Myr Rukamba mu butumwa bwe yavuze ko Adelheid yakoreye Kiliziya by’intangarugero cyane cyane ku bw’imirimo yakoze mu Iseminari ya Karubanda.

 

Myr Rukamba yagize ati “Yakoreye Kiliziya mu bikorwa bitandukanye, yamaze imyaka 39 ari umucungamutungo mu iseminari ya Karubanda akabivanga n’indi mirimo itandukanye, yavuye mu iseminari afite imyaka 80, yabayeho nk’umuntu w’intungane [Uwo Bibiliya itubwira urangwa n’ubupfura], abaho nk’umuntu w’ineza muri byose, agakunda gufasha abantu ndetse rimwe na rimwe abandi ntibabimenye, yagerageje gusa na Kirisitu.”

 

Myr Rukamba yakomeje avuga ko Adelheid yabayeho yicisha bugufi, ku buryo rimwe na rimwe abantu batamenyaga ko atameze neza kuko yakomezaga gukora ibyo ashinzwe.

 

Ati “Icyerekanaga ko yananiwe koko ni uko kugera mu Misa byamunaniraga, yafashaga abantu b’ingeri zose, iyo yahuraga n’abantu yarahagararaga akabumva kandi akabasha icyo bakeneye. Urukundo yari afitiye abakene rwatumye akorera Kirisitu mu Bantu b’intamenyekana, kuko hari nabo tutazi yafashije yitonze.”

 

Yavuze ko kandi yababazwaga n’igihe hari ibyo yabaga yashyize ku murongo agasanga bitakimeze neza kubera uburyo yakundaga isuku, ndetse yagiye abigisha kutonona adasakuje.

 

Maria Utler uhagarariye umuryango w’Abafasha b’Ubutumwa yavuze ku rukundo Sr Adelheid yakundaga u Rwanda.

Ati “Akimara kugira imbaraga nke, Igihugu cye [Ubudage] cyamusabye gusubirayo, ariko arabihakana avuga ko azaguma mu Rwanda ndetse akahasazira.”

 

Umwe mu bize mu iseminari nto ya Virgo Fidelis yo ku Karubanda yavuze ko mu gihe Sr. Adelheid yamaze mu Iseminari yo ku Karubanda yabanye neza n’ingeri zose z’abari bahari.

Ati “Yaratuvuraga ndetse akanadutwara igihe twabaga tugiye gukina imikono hirya no hino. Turashimira ko yaje mu Rwanda, agahitamo kubana n’abanyeshuri, agakunda isengesho no kubahiriza amasaha.”

Sr. Hildebrandt Adelheid yavukiye mu gihugu cy’Ubudage, ku wa 20 Nzeri 1932.

Sr.Hildebrandt mu mashuri yize, yahawe impamyabumenyi mu byo kudoda n’ubwarimu.

Sr. Adelheid yageze mu Rwanda ku wa 02 Nyakanga 1973, aje kuba umucungamutungo wa Seminari nto ya Karubanda no kuyobora ikigo cyo gutanga amaraso no gufuma ibitambaro cy’i Kansi.

 

Mu 2012 agize imyaka 80 yarimutse ajya gutura mu rugo rw’Umwepiskopi wa Diyosezi ya Butare, i Taba ari naho yasaziye.

Ku myaka 91, Sr. Hildebrandt Adelheid yatabarutse ku wa 01 Ukuboza 2023.

Ivomo:Kinyamateka.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button