AmakuruIyobokamana

Butare:Iyo Umusaseridoti atanye;,nawe ubuzima buramusharirira:Myr Rukamba

Mu birori byo gutanga Isakaramentu ry’Ubusaserdoti, muri Paruwasi yaragijwe Mutagatifu Fransisko wa Asize i Mbazi, Myr Filipo Rukamba, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Butare yagaragaje ko nta musaserdoti uhirwa no gutana.

Ni ibirori byabaye kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 02 Ukuboza 2023, muri Paruwasi ya Mbazi aho Fr Emmanuel Bizimana wo mu muryango w’Abafransisikani muri Afrika y’Iburasirazuba, Madagascar na Mauritius yahawe Isakaramentu ry’Ubusaserdoti.

Mu nyigisho yatanze, Myr Rukamba yavuze ko abapadiri ari abagaragu b’ubushyo Imana ibashinga, bityo ko bagomba gukurikira inshingano bahabwa n’umuryango wabo, kandi bagakora icyo Imana ishaka mu budahemu.

Ati “Imana niyo yitorera, igatuma uwo yatoye aho ishaka, kandi Imana ntijya ihatira umuntu kuyikurikira. Bityo rero, umupadiri agomba kuba inshuti ya Yezu Kristu koko kandi akamuhamiriza ko azajya aho azamutuma hose.”

Myr Rukamba yakomeje avuga ko umusaserdoti adashobora kuryoherwa n’ubuzima mu gihe atatiye isezerano yagiranye na Yezu.

Ati “Umusaseridoti iyo atannye nawe ubuzima bwe buramusharira, imbaraga zacu za mbere ni Imana kugira ngo ishyaka dufitiye inzu y’Imana idasigara mu kirere.”

Myr Rukamba yongeyeho ko umushumba agizwe no gutega amatwi no kumva icyo intama zishaka, gukunda intama ze, kumenya izirwaye n’ibindi Imana ibahamagarira gukora mu ntama zabo.

Myr Rukamba yasabye Padiri Bizimana kimwe n’abandi bapadiri kugira uruhare rukomeye mu kumenyekanisha ubutumwa bw’Imana, ndetse anamwifuriza gukura neza mu murimo w’Imana cyane ko ubaye mu bupadiri neza, bimuha ibyishimo.

Ubutumwa butandukanye bwatanzwe muri ibi birori, bwibanze ku gushimira ndetse no kwifuriza Padiri Bizimana ubutumwa bwiza.

Umuyobozi w’Abafransisikani, Padiri Fredrick Odhiambo yashimiye Padiri Bizimana ku bw’umutumwa yahawe.

Padiri Odhiambo yabwiye Padiri Bizimana ko mu buzima bw’abihayimana, ikintu nyamukuru ari ukwicisha bugufi, kuko ari byo bifasha kugera ku byo Imana ishaka.

Ashingiye kuri ibi, Padiri Odhiambo yasabye Padiri Bizimana kutazirata ngo yibagirwe aho Imana yamukuye naho yamushyize.

Bizimana wahawe isakaramentu ry’ubupadiri yagaragaje ibyishimo yatewe n’ubutumwa yahawe.

Ati “Uyu munsi w’isakaramentu nahawe ni uw’ibyishimo kuko noherejwe mu bantu ngo mbereke kandi mbahe ibyiza bya Nyagasani.”

Padiri Bizimana yakomeje ashimira Imana yamwizeye kandi ikaba igiye kumutuma aho ishaka ndetse ashimangira ngo adateze gutatira indahiro yagiriye Imana.

Padiri Bizimana yashimiye kandi Myr Filipo Rukamba, ababyeyi be, umuryango w’Abafurere b’Abafransisikani, abavandimwe be, abalimu bamwigishije n’abandi bose bagize uruhare mu kuba ageze ku ntambwe yo guhabwa isakaramentu ry’Ubusaserdoti.

Padiri Emmanuel Bizimana wahise ahabwa ubutumwa muri Paruwasi ya Mbazi, avuka muri Paruwasi Crête Congo Nil iherereye muri Diyosezi ya Nyundo.

Ivomo:Kinyamateka.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button