Butare:Barasaba inzego z’umutekano gukurikirana abibye ibikoresho bitagatifu
Mu ijoro ryo ku wa 28 Ugushyingo, nibwo abajura batarameyekana bibye Tabernacle yo muri Shapeli (Chappelle) y’Ikigo cyita ku basheshe akanguhe gicungwa nababikira b’Abizeramariya, i Tumba ho muri Diyosezi ya Butare.
Amakuru yamenyekanye avuga ko abajura baturutse hanze y’Ikigo, baje bakiba taberenakuru (tabernacle) ikozwe mu giti, isakaramentu ry’Ukarisitiya na Ostensoir [Agakoresho kuruziga gashyirwamo Ukarisitiya mu gihe cyo gushengerera]
Avugana na Kinyamateka, Padiri Pierre Célestin Rwirangira uyobora Paruwasi Katederali ya Butare yavuze ko nyuma yo kwibwa, Taberenakuru n’Isakaramentu byo byabonetse aho bari babijugunye mu busitani gusa ko Ostensoir yo itaraboneka.
Ati “Turakeka ko uwaje kwiba yashakaga gutwara Ostensoir kuko yo yayitwaye.”
Padiri Rwirangira yakomeje avuga ko ari ubugira kabiri muri iki kigo hibwa Tabarenakuru n’ibiyirimo.
Ashingiye kuri ibi, Padiri Rwirangira yasabye inzego z’umutekano gukomeza gukurikirana kugira ngo hamenyekane abakora ibyo bikorwa by’ubujura no kwangiza ibikoresho bitagatifu.
Source:Kinyamateka.rw