Ubwo yavugaga ku kibazo cy’impunzi z’Abarundi, Perezida Evariste Ndayishimiye yatangaje ko igihugu cye kitazagirana imigenderanire n’ibihugu bikoresha uburyarya, yemeza ko impunzi zandikiye leta ngo izifashe gutahuka bazi neza ko zafashwe bugwate aho zahungiye.
Bamwe mu mpunzi z’Abarundi baba mu nkambi ya Mahama mu Rwanda, baheruka kwandikira perezida w’u Burundi basaba ko ibi bihugu byombi hamwe na UNHCR bibafasha gutahuka.
Mu ijambo yavuze ejo kuwa kane mu Ntara ya Kirundo mu majyaruguru y’u Burundi, intara ihana imbibi n’u Rwanda, Bwana Ndayishimiye yemeje ko hari abanditse basaba ubutegetsi bw’u Burundi kubafasha gutaha.
Yagize ati: “Turabibona ko babafashe nk’ingwate kuko nta muntu ushaka gutaha mu gihugu cyiwe hari igihugu kimwangira gutaha.
“Ni ukuvuga ko babafashe nk’imbohe, turasabye rero yuko icyo gihugu cyabarekura bagataha mu gihugu cyabo cy’amavuko.”
Kugeza ubu leta y’u Rwanda ntacyo iratangaza ku byavuzwe na Perezida w’u Burundi.
Hagati aho, kuwa mbere w’iki cyumweru, minisiteri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi mu Rwanda, ari nayo ishinzwe impunzi, yatangaje kuri Twitter ko yiteguye “gufasha gutahuka abahisemo gutaha ifatanyije na UNHCR na za guverinoma bireba”.
Elise Laura Villechalane, umuvugizi wa UNHCR mu Rwanda, mu ntangiriro z’iki cyumweru yabwiye BBC ko nubwo hari amasezerano yo gucyura impunzi hagati y’u Rwanda n’u Burundi yo mu 2005, izi mpande eshatu (ibyo bihugu na UNHCR) zigomba guhura ngo zitegure icyo gikorwa.
Yagize ati: “Murabizi ko kugira ngo habeho gucyura impunzi bisaba ko izo mpande eshatu zibanza zikabyumvikana”.
Mu ijambo rye avuga kuri izi mpunzi , Bwana Ndayishimiye yabwiye abaturage ati: “Niba babangiye gutaha nibave hasi bitahire twe turiteguye kubakira, hanyuma tuzareba ubatangirira ku rubibi ababuza kwitahira iwabo“.
Bwana Ndayishimiye yavuze ko leta y’u Burundi yifuza imigenderanire myiza n’ibihugu bituranyi cyangwa ibya kure byakiriye impunzi z’Abarundi.
Kugeza mu mpera z’ukwezi kwa gatandatu, ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR) ribarura impunzi z’Abarundi zirenga 430,000 zahungiye cyane cyane mu bihugu bituranye n’u Burundi.
Umubano w’U Rwanda n’ U Burundi watanjyiye kuza mo abatutsi kuva mu 2015 ubwo habaga gushaka guhirika ubutegetsi bwa Perezida Pierre Nkurunziza bikaburizwamo
Leta y’u Burundi yashinje iy’ U Rwanda uruhare muri uwo mugambi no kwakira abagerageje icyo gikorwa, gusa U Rwanda rwagaragaje ko ntaho ruhuriye nicyo gikorwa.
Byatekerezwaga ko uyu mugabo perezida w’u Burundi mushya yashoboraga kuba igisubizo kumubano w’ibihugu byombi gusa ibyo yavuze muminsi wejo hashize byerekana ko hakiri intambwe ikeneye guterwa n’impande zombi kugira ngo umubano w’ibihugu byombi usubire uko wari mbere y’ukwezi kwa kane 2015.
Umubano utari mwiza w’ibihugu byombi wagize ingaruka mbi mu mibereho, imibanire no guhahirana kw’abaturage b’ibi bihugu bihana imbibi binahuje byinshi mu mico n’ururimi.