Ikipe y’igihugu Amavubi yabari munsi y’imyaka 23 yamaze guhamagarwa kugirango bitegure imikino ibiri bazahuramo n’igihugu cya Libya.
Abatoza biyi kipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 23, baherutse gushyirwaho aribo Rwasamanzi Yves usanzwe atoza ikipe ya Marine ndetse n’umwungiriza we Gatera Mussa usanzwe atoza ikipe ya Gorilla FC, bakaba bamaze guhamagara abakinnyi 25 bagomba gutangira umwiherero.
Mu bakinnyi bahamagawe harimo abakinnyi dusanzwe tumenyereye cyane mu makipe akomeye hano mu Rwanda, barangajwe imbere Niyigena Clement, Ishimwe Anicet ndetse n’umunyezamu Ishimwe jean Pierre bose ba APR FC, Umunyezamu Hakizimana Adolphe w’ikipe ya Rayon Sport ndetse n’umukinnyi w’ikipe ya AS Kigali Nyarugabo Moise.
Hari kandi myugariro Nshimiyimana Yunus wa APR Fc, Rushema Chris na Ngabonziza Gylain b’ikipe ya Marine Fc ndetse na rutahizamu Rudasingwa Prince w’ikipe ya Rayon Sport n’abandi benshi.
Aba bakinnyi bose bakaba bahamagawe mu rwego rwo kwitegura imikino ibiri bazahuramo n’ikipe ya Libya mu ijonjora ribanza, akaba ari imikino yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika mu batarengeje imyaka 23 giteganyijwe kuzaba umwaka utaha wa 2023.
Aba bakinnyi bakaba baza gutangira umwiherero uyu munsi Tariki ya 15, aho umukino ubanza uteganijwe kuba Tariki ya 22 z’uku kwezi ukazakirwa n’ikipe y’igihugu ya Libya, naho umukino wo kwishyura ukazaba Tariki ya 29 z’uku kwezi kuri Stade mpuzamahanga ya Huye.