Amakuru

#AMATORA24 Twateye icyumvirizo mu baturage: Umwuka i Rusizi mu kwitegura kwakira umukandida wa RPF -INKOTANYI

Imyiteguro ni yose mu banyarusizi bitegura kwakira umukandida Presida w’Umuryango RPF-INKOTANYI akaba na Chairman w’uyu muryango.

Iki gikorwa cyo kwamamaza umukandida wa RPF -INKOTANYI mu karere ka Rusizi biteganyijwe ko izaba ku wa 28 Kamena 2024 kuri Stade ya Rusizi aho azaba yakirwa n’abanyamuryango ba RPF -INKOTANYI baturutse mu mirenge itandukanye uko ari 18 y’akarere ka Rusizi.

Mu baturage bahaye kivupost ikiganiro bavuga ko umukandida wabo Chairman wa RPF-INKOTANYI Kagame Paul ntacyo atabakoreye muri iyi myaka 30 ishize bagashimangira ko ari umwanya mwiza wo gusigara ibyagenzweho hanatekerezwa kugera kuri byinshi bikazagerwaho babishimangira batora umukandida wabo.

 

Kalisa Callixte ni umuturage utuye mu kagari ka Mpinga mu murenge wa Gikundamvura avuga ko hari byinshi uyu muryango wa RPF -INKOTANYI buyobowe na Chairman wabo Paul Kagame wabagejejeho harimo n’isoko rya Kijyambere rya Gikundamvura bubakiwe muri uwo murenge .

Isoko ryubakiwe Abaturage mu murenge wa Gikundamvura

Ati:”Cyera twatundaga isoko mu mvura n’izuba ryinshi Nyakubahwa Chairman w’Umuryango wacu yatwubakiye isoko ryiza rya Kijyambere mu murenge wacu ;rero uyu ni umwanya mwiza wo gushimangira ibyo yatugejejeho ditora ku gipfunsi.”

 

Mariyani Nzirorera ni umuturage ukora akazi k’ubucuruzi mu isantere ya Bugarama avuga ko ibyo Umuryango wa RPF-INKOTANYI wabagejejeho aro byinshi yitsa avuga ko butaka bwa Leta bwahawe abaturage no mu murenge wabo bukabyazwa umusaruro aho kugirango bugume ntacyo bukorerwa.

Ati:”Abaturage bo mu kagari kacu bahawe imirima yari iya MINAGRI ubu barayihinga ;bagasarura imyaka bakayijyana iwabo bituma bikungahaza mu biribwa barwanya imirire mibi mu miryamgo yabo.”

 

Sibyo gusa kuko Miriyani Nzirorera avuga ko hari abaturage basogongeye ku byiza byo kugira ibyangombwa by’ubutaka bwabo dore ko bari bamaze igihe kirekire ntabyo bagira barabyimwe n’ubuyobozi bubi ariko kuri ubu Ubuyobozi bwa RPF-INKOTANYI burangajwe imbere na Chairman wabo bukaba bwarabahaye ibyangombwa by’ubutaka bwabo.”

Abaturage bo mu murenge wa Bugarama bavuga ko bashima Chairman wa RPF-INKOTANYI watumye bagira uburenganzira ku butaka bwabo.

Ati:”Byabaye ku mugaragaro ubwo abaturage bari baravukijwe uburenganzira ku butaka bwabo bahawe ibyangombwa ku mugaragaro ni igikorwa cyadushimishije bituma dukunda Chairman wacu w’Umuryango RPF-INKOTANYI bituma tugira uburenganzira ku butaka bwacu.”

Hari abaturage bagaburirwa n’umuyoboro wa Mwoya Water Plant bacyeza Leta ku kuba barahawe amazi meza bitaga inzozi mu buzima bwabo aho indwara ziterwa n’umwanda zabibasiraga ugasanga bahora kwa muganga kuzivuza.

Umuyoboro Mwoya Water Plant yacyemuye ikibazo ry’ibura ry’amazi mu mirenge itandukanye y’Akarere ka Rusizi

Ati:”Mwoya yabaye ingirakamaro kuri twe dore ko tutarituzi amazi meza uko asa ; Umuryango wacu wa RPF -INKOTANYI yaduteye iteka utwubakira isooko nziza y’amazi usanga tutanikubira twenyine ahubwo dusangiye n’imirenge isaga itandatu yo muri aka karere.

 

Incamake ya bimwe mu bikorwa by’ingenzi byegerejwe abaturage kubera Umuryango RPF-INKOTANYI burangajwe imbere na Chairman wawo Paul Kagame 

1)Convention Center

Tariki 8 Nyakanga 2016, ubwo yafunguraga ku mugaragaro inyubako ya Kigali Convention Center, Perezida Kagame yavuze ko kuzura kw’inyubako ya Kigali Convention Centre, bisobanuye intsinzi y’Abanyarwanda kuko bananiwe kenshi kuyuzuza kubera ubushobozi buke ariko ntibacike intege bikarangira bayuzuje.

Kigali Convention Center abaturage bakesha Chairman wa RPF -INKOTANYI akaba n’umukandida ku mwanya wa Presida Paul Kagame

Perezida Kagame yavuze ko iyi nyubako yanyuze mu maboko y’abantu benshi barimo Abashinwa, Abadage, n’Abanya- Turkiya ariko ikuzura neza. Ibi avuga ko ari ikimenyetso cy’intsinzi y’Abanyarwanda cyerekana ko icyo bashatse bakigeraho.

Yagize ati “Twagerageje kubaka iyi nyubako imyaka myinshi ishize, twaratsinzwe, bitari rimwe bitari kabiri, ndetse n’ubwa gatatu ariko kubwa kane turagerageza turatsinda, imitekerereze y’Abanyarwanda isobanuye ko twatsinzwe kenshi ariko twatsinze inshuro nyinshi kuruta izo twatsinzwe.”

2)BK ARENA

Inyubako ya BK Arena iherereye i Remera mu Mujyi wa Kigali yatashywe ku mugaragaro kuwa 9 Kanama 2019. Yakira abantu ibihumbi 10 bicaye neza. Nyuma yo gutahwa, iyi nyubako yakiriye ibirori, ibitaramo n’amarushanwa atandukanye arimo igikombe cya Afurika muri Basketball na Volleyball.

BK Arena yahoze yitwa Kigali Arena, yahinduye izina nyuma y’uko Banki ya Kigali [BK] iguze uburenganzira bwo kuyitirirwa kuri miliyari 7 Frw, mu gihe cy’imyaka itandatu. Ni amasezerano yashyizweho umukono ku wa Kabiri tariki 24 Gicurasi 2022, hagati ya BK Group Plc na QA Venue Solutions Rwanda, ikigo cyatsindiye gucunga iyi nyubako mu gihe cy’imyaka irindwi guhera mu 2020.

Kigali Arena yahinduriwe izina ikitwa BK ARENA nayo yishimwe n’abaturage nk’igikorwa cy’indashyikirwa nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda

3)Amahoro Stadium

Nyuma y’imyaka 34 ishize Sitade Amahoro ifatwa nka Sitade ya mbere mu Rwanda, ibikorwa byo kuyivugurura kuri ubu byayishyize ku rwego mpuzamahanga ku buryo yatangiye kwifuzwa n’abo mu bihugu by’abaturanyi.

Nimara kuzura neza, Iyi sitade izaba ifite ubushozi bwo kwakira abantu ibihumbi 45 bicaye neza, bikaba biteganyijwe ko ari yo izakira igikombe cy’Isi cy’abakanyujijeho muri Ruhago kizabera mu Rwanda muri Nzeri 2024.

Mu gihe cy’amezi ane, imirimo yo kuvugurura Sitade ya Huye ikajya ku rwego mpuzamahanga, byatwaye amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari icumi.

Iyi sitade Huye yuzuye hari hamaze amezi ane ivugururwa kugira ngo yuzuze amabwiriza CAF yashyizeho yo kwakira imikino ku rwego rw’umugabane wa Afurika.

Amahoro Stadium(Kigali)

Mu Rwanda kandi, hari hari izindi sitade zikomeye zirimo n’iya  Pelé iherereye i Nyamirambo yitiriwe umunyabigwi w’Umunya-Brésil, Edson Arantes do Nascimento ’Pelé’, witabye Imana ku wa 29 Ukuboza 2022.

4)Imihanda

Mu myaka irindwi gusa, imihanda mu gihugu habarurwa ibilometero 1,600 bya kaburimbo yubatswe indi irasanwa, mu gihe ibirometero 3,700 by’imihanda y’imigendererano (Feeder roads) nayo yatunganyijwe, ibilometero 2,160 muri rusange byamaze gushyirwaho amatara.

Rusizi nayo ntiyasigaye inyuma mu mihanda

5)Amashuri

Mu myaka 30 ishize Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe, imwe mu mpinduka ikomeye kandi igaragara, ni umubare munini w’Abanyarwanda bashoboye kwiga. Imyinshi mu miryango niba atari buri muryango uramutse ufashe umuryango wagutse, ifite umuntu cyangwa abantu barenze umwe bize amashuri abanza n’ayisumbuye. Ndetse n’abize kaminuza ni benshi, haba izo mu Rwanda cyangwa izo mu mahanga.

Amashuri abanza n’ayisumbuye yikubye kabiri karenga. Mu 1994 yose hamwe yari 2,162 mu gihe mu mwaka w’amashuri 2021/22 yari amaze kuba 4,842. Muri yo, amashuri ya Leta n’afatanya na Leta ku bw’amasezerano yari 1994 ubwo Jenoside yabaga, arazamuka agera kuri 3,633 mu mwaka w’amashuri wa 2021/22.

Ubwo Jenoside yabaga, amashuri yigenga yose akubiyemo abanza n’ayisumbuye yari 168 naho muri 2021/22, aya mashuri yari 1,209. Mu gihugu hose, muri 1994, amashuri abanza yose hamwe yari 1882 afite abanyeshuri 1, 174, 448 bigishwa n’abarimu 19,906. Mu mwaka w’amashuri 2021, amashuri yari amaze kuba 3,831 afite abanyeshuri 2,742,901 bigishwa n’abarimu 63,046.

Mu 1994 umubare w’amashuri yisumbuye harimo n’ayigishaga tekinike, imyuga n’ubumenyingiro (TVET)yose hamwe yari 280, arimo abanyeshuri 36,815 bigishwa n’abarimu 2,330. Mu mwaka w’amashuri 2021, aya mashuri yisumbuye arimo n’ayigisha tekinike, imyuga n’ubumenyingiro yabaye 2,377 arimo abanyeshuri 813,789 bigishwa n’abarimu 29,619.

Umubare w’amashuri yose y’imyuga mu mwaka w’amashuri 1995/96 wari 71 arimo abanyeshuri 8,736. Mu mwaka wa 2021, umubare w’aya mashuri wari 422 yigamo abanyeshuri 83,458.

Mu mwaka wa 1994, kaminuza y’u Rwanda n’ amashuri makuru, aya Leta n’ayigenga byari 7 yigamo abanyeshuri 3,728; n’aho ubu kaminuza n’amashuri makuru ni 39, yigamo abanyeshuri 95,863. Abarimu ba kaminuza y’u Rwanda bari 1,031 muri Mutarama 1991 mu gihe kugera muri Mutarama 2024 bari 1,930.

6)Amavuriro

Umuntu urwaye mu Rwanda abona serivisi guhera ku ivuriro rito rizwi nka Poste de santé kugeza ku bitaro bitanga serivisi zajyaga gushakirwa mu bihugu by’amahanga, nyamara mu myaka 30 ishize si ko byari biri kuko hari igihe igihugu cyari gifite abaganga 112 gusa.

Mu Rwanda hari abaforomo barenga 14.200, ab’igitsinagore ni 9200 mu gihe ababyaza bagera ku 2110 barimo abagore 1576 n’abagabo 534. Ni mu gihe ibitaro biri mu gihugu bigeze kuri 52, birimo ibyo ku rwego rw’akarere 40 bishobora gutanga serivisi z’ubuvuzi bwisumbuye nko kubaga ababyeyi bagowe no kubyara neza, ibibyimba n’izindi ndwara zikeneye kubagwa hifashishijwe ibikoresho byo ku rwego rwo hejuru kimwe n’abakozi benshi kandi bafite ubumenyi buri hejuru.

Ibigo nderabuzima biri hirya no hino ni 513, naho Poste de santé zimaze kuba 1252. Leta ifite gahunda yo gukuba kane abakozi bose bakora mu mavuriro, binyuze mu kuzamura umubare w’abasoza amashuri y’ubuvuzi bakava ku 2000 ku mwaka bakagera ku bihumbi umunani.

7)Inganda

 

Politiki y’Igihugu ijyanye no guteza imbere inganda yemejwe mu 2011, bituma mu turere twa Muhanga, Musanze, Bugesera, Huye, Nyagatare n’ahandi bashyiraho ibyanya by’inganda. Ishoramari riri mu byanya by’inganda zo mu turere dutandukanye ubu risaga miliyoni 308$, kandi zikoresha baturage benshi bo muri ibyo bice, zikanabagurira umusaruro uva mu bikorwa bitandukanye bakora.

Ni mu gihe icyanya cy’inganda cya Kigali cyo kigizwe n’inganda zirenga 156, kirimo ishoramari rirenga miliyari 2$, kigaha akazi abarenga ibihumbi 15.

Ubu inganda zifite uruhare rwa 21% mu musaruro mbumbe w’igihugu. Zinagira uruhare mu kongera umubare w’ibyo u Rwanda rwohereza mu mahanga. Ibikorerwa mu nganda byinjirije u Rwanda miliyari 1.473 Frw mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2022/2023, mu gihe mu 2006/07 byinjije miliyari 172 Frw gusa.

8)Amazi

Mu gihe cy’imyaka 7 gusa ishize, imiyoboro y’amazi yubatswe isaga kilometero 1800 mu bice by’imijyi na kilometero 2000 mu bice by’icyaro, mu gihe imiyoboro y’amazi yasanwe ari 191. Ibyavuye mu ibarura rusange rya 2022 bigaragaza ko Abanyarwanda bo mu ngo zingana na 82% banywa amazi meza, abo mu Mujyi wa Kigali bakaba ari bo bagerwaho n’amazi meza ku ijanisha rya 97%.

9)Amashanyarazi

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe gukwirakwiza amashanyarazi, EDCL, Gakuba Félix, aganira na RBA yavuze ko hari icyizere cy’uko Abanyarwanda bose bazagerwaho n’amashanyarazi vuba. Ni mu gihe kuri ubu ingo zigera kuri 76% mu Rwanda zabonye amashanyarazi mu myaka 30 ishize, zivuye kuri 1% zari ziwufite mu 1994 ndetse na 10% zari zigezeho mu 2009.

REBA WA MUSAZA W’I GIKUNDAMVURA HAKI YA MUNGU UBURYO YARIYIZIHIWE AJE KWAKIRA ABAKANDIDA DEPITES B’UMURYANGO WA RPF-INKOTANYI HARI KU KIBUGA CYA GAKONI(MUGANZA)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button