Amakuru

#AMATORA24:Rusizi-Bugarama:Kagame yabagize abo baribo

Mu mudugudu wa Site mu kagari ka Nyange mu murenge wa Bugarama mu karere ka Rusizi niho abaturage bahamirije ko Kagame ibyo yabakoreye babivuga bugacya bukongera bukira.

Mu baturage baganiriye na Kivupost bavuze ko ntako bisa kugira Umuyobozi mwiza ushyira mu gaciro ;ufata buri wese nk’umunyagihugu nta kurobanura nkibyagiye biranga abandi bayobozi boretse u Rwanda.

Kimenyi Damascene atuye mu kagari ka Nyange avuga ko aribwo bwa mbere yabonye ibyiza by’igihugu bisangirwa na buri wese nta kurobanura.

Abivuga yahamije ko mu murenge wabo hari ibyo bishimira bagezeho nk’isoko nyambukiranyamipaka rya Bugarama ryateje abacuruzi imbere bakoraga ubucuruzi bw’akajagari.

Ati:”Wasangaga cyera ibyiza by’igihugu byerekeza aho Prezida wayoboraga avuka;twe rero Chairman Paul ytumubona nk’intumwa y’Imana muri twe;dore dufite isoko rya Kijyambere ryaciye akajagari mu bucuruzi;ibyo turabishima.”

Guhabwa ibyangombwa by’ubutaka bwabo ni Paul Kagame 

Abenshi mu baturage bavuga ko baribaratagangajwe no kubona ibyangombwa byabo by’ubutaka ariko iki kibazo kikaba cyarakemuwe na Nyakubahwa Chairman w’Umuryango RPF-INKOTANYI

Abaturage bashima ko bahawe ibyangombwa by’ubutaka bwabo babikesha Nyakubahwa Chairman w’Umuryango RPF-INKOTANYI.Baganirije James avuga ko kubona ibyangombwa by’ubutaka bwabo babikesha Nyakubahwa Chairman w’Umuryango RPF-INKOTANYI kuko abandi Byari byarabananiye.

Ati:”Twahereye cyera twiruka ku byangombwa by’ubutaka bwacu twahawe n’abasogokuru gusa Chairman niwe wenyine mu bo twagejejejo ikibazo aragicyemura none turayemangaye.”

Agnes Maniraho avuga ko kuba barahawe ibyangombwa by’ubutaka bwabo ari ikimenyetso cy’imiyoborere Myiza yimakaza umuturage imbere.

Ati:Mu myaka yashize wavugaga ikibazo cyawe ugahita ufungwa ;uretse Nyakubahwa Chairman w’Umuryango RPF-INKOTANYI wimakaje umuturage imbere;hari imvugo yavugwaga ngo “Umuturage ku isonga “tukibwira ko ari igipindi gusa twaje gusanga imvugo ariyo ngiro;kudatora Chairman Paul Kagame n’abakandida Depites w’Umuryango ni ukunyagwa zigahera.”

Uhagarariye ibikorwa byo kwamamaza umukandida Chairman w’Umuryango RPF-INKOTANYI mu murenge wa Bugarama Bwana Niyonshuti Ezechiel yavuze byinshi byakozwe na Chairman w’uyu muryango avuga ko igikorwa barimo atari ukwamamaza ahubwo ko uwo bavuga yarangije kwamamaza kubera ibikorwa bye yaba mu Rwanda no mu mahanga.

Ukuruye ibikorwa byo kwiyamamaza mu murenge wa Bugarama agaruka ku byagezweho n’umuryango RPF-INKOTANYI

Yagarutse ku buryo mbere yuko isoko Nyambukiranyamipaka rya Bugarama ryubakwa harangwaga ivumbi ibyo bikaba byaracyemuwe na Nyakubahwa Chairman w’Umuryango RPF-INKOTANYI.

Ati:”Ntawe uyobewe Bugarama yacu uko yari imeze ariko kuri ubu uko imeze murayibona;imihanda Myiza ;amasoko agezweho ;ibitaro; n’imibereho Myiza y’abanyarwanda.

Nzeyimana Venuste watanze ubuhamya yavuze uko yateye imbere abicyesha imiyoborere Myiza aho bigishijwe guhinga kinyamwuga ariko ibyo byose bakabikesha umutekano.

Ati:”umutekano utuma duhinga indimu tugashora amasoko ndetse abana bazirya ntibarware indwara ziterwa n’imirire mibi harimo na bwaki.

Uwatanze ubuhamya bw’ibyo yagezeho abikesha umutekano bazaniwe na Nyakubahwa Chairman w’Umuryango RPF-INKOTANYI.

Yavuze ko kubera imihanda bagejejweho byatumye agura imodoka ibyo yishimira mu Iterambere ridaheza buri munyarwanda wese.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button