Amakuru

#AMATORA24 Rusizi/Nyakabuye: Amazi bagejejweho na Chairman Paul Kagame yarwanyije indwara

Mu bikorwa byo kwamamaza Umukandida w’Umuryango RPF-INKOTANYI n’abakandida Depites b’Umuryango;abaturage bo mu murenge wa Nyakabuye mu karere ka Rusizi mu ntara y’uburengerazuba bavuga ko amazi bagejejweho na Chairman Paul Kagame yarwanyije bikomeye indwara zibasiraga abaturage muri iki gihe.

Ibi bikorwa byabaye kuri iki cyumweru tariki ya 7 Nyakanga 2024 ku kibuga cy’umurenge wa Nyakabuye aho abaturage baturutse mu tugari two muri uyu murenge n’inshuti zabo bahuriye mu gikorwa cyo kwamamaza Chairman w’Umuryango RPF-INKOTANYI.

Mu baganiriye na Kivupost bagaragaje uburyo ikibazo cy’amazi cyaricyarabaye ingutu cyavugutiwe umuti aho bubakiwe amasoko menshi ndetse bakanubakirwa isoko y’amazi aturuka mu murenge wa Butare ku isoko ya Mwoya(Mwoya Water Plant)

Mwoya Water Plant yubakiwe abaturage batandukanye b’imirenge ya Bugarama ;Nyakabuye;Muganza ;Bugarama;Gitambi na Gikundamvura

 

Munyangeyo Theobald aganira n’umunyamakuru yavuze ko kubona amazi muri uyu murenge Byari ikibazo gikomeye ariko kuri ubu hehe n’umwanda bitewe n’isoko ya Mwoya bahawe na Chairman w’Umuryango RPF-INKOTANYI;agahamya ko bumva neza gutora icyo bivuga.

Ati:”Turashima Chairman w’Umuryango RPF-INKOTANYI ku bwo kutwitaho akadukiza umwanda aho wasangaga indwara z’impiswi;chorela bikaba byarabaye amateka.”

Atanga ubuhamya ;yavuze ko yarwaje abana mu bihe bitandukanye mu Bitaro bitandukanye abaganga bakamuhamiriza ko izo ndwara zabaye karande iwe zikomoka ku mwanda .

Munyangeyo Theobald ushima amazi bahawe na Chairman w’Umuryango RPF-INKOTANYI

Ati:Narwaje mu bihe bitandukanye no mu Bitaro bitandukanye aho abaganga bambwiraga ko byose biterwa no gukoresha amazi adasukuye.”

Imibare itangwa na WASAC igaragaza ko mu Mirenge ya Butare, GIkundamvura, Nyakabuye, Muganza, Gitambi, Bugarama, Nzahaha, Rwimbogo, Gashonga, Nyakarenzo  Mururu, yo mu karere  ka Rusizi, habarurwa abaturage bafite amazi meza  basaga ibimbi icyenda.

Nubwo bimeze bityo, gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi yo kuva mu mwaka w’2010 kugeza muw’2017 yateganyaga ko abaturage bose bazaba baramaze kugerwaho n’amazi meza.

Gusa iki cyifuzo nticyagezweho kugeza aho iri genamigambi ryimuriwe mu 2024. Imibare y’inzego za leta igaragaza ko umwaka ushize wa 2018 wasize nibura ikwirakwizwa ry’amazi meza mu gihugu riri ku gipimo kirenga 85%.

NYAKABUYE MORALE YARI HEJURU BAMAMAZA UMUKANDIDA W’UMURYANGO RPF-INKOTANYI PAUL KAGAME N’ABAKANDIDA DEPITES B’UMURYANGO 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button