#AMATORA24: Rusizi/Gikundamvura: Bashimira Chairman w’Umuryango RPF-INKOTANYI PAUL KAGAME wakuyeho Zoning y’inganda za kawa ibyatumye bakirigita ifaranga
Ibihumbi n’ibihumbi by’abanyamuryango bavuye mu bice bitandukanye by’uyu murenge n’inshuti zabo babyukiye ku kibuga cya Gihomba giherereye muri uyu murenge mu gikorwa cyo kwamamaza umukandida w’Umuryango RPF-INKOTANYI akaba na Chairman wawo n’abakandida Depites b’uyu muryango.
Bavuze byinshi bagejejweho na Chairman w’Umuryango RPF-INKOTANYI mu murenge wabo aho bavuze kuri gahunda ya Zoning yakumiraga umuturage kugemura umusaruro wa Kawa ye bigatuma ahendwa bagakomeza baguma mu murongo w’ubukene.
Nyuma yuko Chairman w’Umuryango RPF-INKOTANYI akaba n’umukandida w’uyu muryango abonye ko umuhinzi akomeza gukandamizwa hahise hafatwa umwanzuro wo gukuraho Zoning ;ibyo bavuga ko byatumye bubuka amazu ntagereranywa dore kuri ubu bashora Kawa yabo aho bashaka babaha amafaranga menshi.
Sinzumunsi Nicodem ni umuhinzi wo mu murenge wa Gikundamvura ahamya ko nta gihe yigeze yinjiza amafaranga amafaranga menshi nkayo yinjize muri Sizeni ishize aho yabonye agera kuri miriyoni 2 abicyesha imiyoborere Myiza ishyira umuhinzi ku isonga.
Ati:”Mbere ya Zoning hariho Barusahurira mu nduru aho wasangaga bitwaza ko umuturage yarenze zoning bityo akamburwa ikawa ye icyatumaga duhomba umusaruro wacu;kuri ubu umusaruro tuwujyana aho dushaka bakaduha amafaranga dushaka bitandukanye nambere birirwaga batwambura ikawa zacu.”
Sinzumunsi Nicodem Yakomeje avuga ko nta ko bisa kugira Ubuyobozi bwiza buyobowe na Chairman w’Umuryango RPF-INKOTANYI.
Ati:”Gutora FPR-INKOTANYI n’umukandida wayo Paul Kagame ni ugukomeza gushyigikira ibyo twagezeho burimo guha umusaruro wacu wa Kawa .”
Kuva mu mwaka w’2000 uyu murenge wa Gikundamvura nta muriro wawurangwagamo ariko kuri ubu imidugu 28 ikaba imaze gucanirwa ihabwa umuriro w’amashanyarazi n’umuriro ukomoka ku mirasire y’izuba aho byatumye abaturage bakora ibikorwa binyuranye bibateza imbere.
Nuku Byaribyifashe muri Gitambi bamamaza Chairman w’Umuryango RPF-INKOTANYI n’abakandida Depites b’Uyu muryango