Amajyaruguru: Guverineri w’iyi ntara yahagurukiye ikibazo cy’igwingira
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice yitabaje abagore bo muri iyi Ntara ngo bafashe mu kurandura ikibazo cy’igwingira mu bana gikomeje kwambika isura mbi iyi Ntara, nyuma y’aho abana 23% bagifite ibibazo by’igwingira mu gihe nyamara bafite intego ko mu myaka 5 iri imbere bazaba bari munsi ya 15%.
Imibare ya Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru ku kibazo cy’abana bagwingiye mu Turere tugize iyi Ntara irumvikanisha neza impungenge afite.
Abana bari kuzira ko nta gihe cyo kubategurira ifunguro, nta wumenya ko bakarabye, kandi bambaye imyenda ifuze, urwaye aravuzwa yamaze kuremba.
Mu nama nyunguranabitekerezo yahuje abagize inama y’igihugu y’abagore CNF mu turere dutanu tugize amajyaruguru,ikibazo cy’ubusinzi kiri kototera na ba mutima w’urugo cyagaragajwe nk’ikiri imbere mu byongera igwingira
Bamwe muri ba mutima w’urugo bagaragaza ko icyo kibazo kitari kuri bose, ko ahubwo umwanya wababanye muto kubera gushakisha.
Guverineri Mugabowagahunde Maurice yasabye CNF guhagurukira ibyo bibazo kugira ngo babone uko barwanya igwingira mu bana.
Yaba CNF ndetse n’urugaga rw’abikorera biyemeje gukangara igwingira mu mezi 3 ari imbere.
Intara y’Amajyaruguru iracyafite abana benshi bagwingiye, 23.3%, ni mu gihe nyamara intego ari uko mu myaka 5 iri imbere, abana bagwingira muri iyi Ntara bazaba bari munsi ya 15%.
Akarere ka Burera ni ko kagifite benshi bagwingiye 29.4%, Gakenke 24.3%, Rulindo 24.1%, Musanze 21.3%, icyakora Gicumbi ikaba ari yo ifite bake 19%.