Amakuru

Abatutsi biciwe i Cyangugu ntabwo biyishe:Dr Bizimana Jean Damascène

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascene yasabye abarakotse Jenoside i Mibirizi na Mushaka, kubwira Twagiramungu Faustin Rukokoma ko abatutsi b’i Cyangugu batiyishe.

Yabivugiye mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 29 no gushyingura mu cyubahiro i Mibirizi imibiri 1240 y’Abatutsi bishwe muri Jenoside muri mata 1994, yabonetse mu nkengero za Paruwasi Gatolika ya Mibirizi.

Iyi mibiri yashyinguwe mu rwibutso rwa Jenoside rwa Mibirizi, ahasanzwe hasyinguye imibiri 13,082 y’Abatutsi bishwe muri Jenoside yavanywe mu bice bitandukanye aho biciwe.

Dr Bizimana ati “Abanya-Rusizi aho uyu musaza Twagiramungu akomoka, mujye muhaguruka mumwibutse ko Abatutsi biciwe iwabo i Mushaka, Bugarama, Mibirizi, Nyabitimbo, Nkanka, Shangasha, Shangi, Nyakarenzo, Kibogora, Gashirabwoba, Hanika, Nyamasheke, Mwezi n’ahandi batiyishe.”

Ibikorwa byo gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi bikomeje gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga, n’abari abayobozi mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, cyane abahungiye mu bihugu by’amahanga bakomoka i Rusizi.

Ubutegetsi bwo mu Rwanda mu bo bushinja gukwirakwiza ingengabitekerezo no guhakana no gupfobya Jenoside harimo Twagiramungu Faustin uzwi nka Rukokoma, uyu yabaye Minisitiri w’Intebe nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Undi uvuka ahahoze ari Cyangugu na we uvugwa mu bapfobya Jenoside ni Jean Marie Vianney  Ndagijimana wabaye Ambasaderi.

Dr Bizimana Jean Damascène ;Ministiri w’Ubumwe bw’abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu

Ivomo:Umuseke.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button