Amakuru

Abarwanyi 3 ba FDLR bishyikirije inzego z’umutekano

Abarwanyi batatu bari mu mutwe wa FDLR bakerakera mu mashyamba yo muri Congo, bishyikirije inzego z’umutekano z’u Rwanda.

Bambutse umupaka uhuza u Rwanda na RDC muri iki gitondo banyuze mu Kibaya, mu mudugudu wa Kigezi, akagari ka Kageshi, umurenge wa Busasamana.

Amakuru twamenye dukesha abaturage, ni uko aba baje ari batatu bitwaje imbunda eshatu n’icyombo cya Colonel babanaga ahitwa Kibati, ku kirunga cya Nyiragongo.

Bose bakomoka muri kariya gace ka Busasamana.

Nyuma yo kugera iwabo w’umwe batumijeho umukuru w’Umudugudu, ahageze ahamagara umunyamabanga  nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busasamana, na we yiyambaza ingabo zahise ziza kubareba.

Mayor w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper yemeye iby’aya makuru ahamya ko koko ari impamo.

Mu mpera z’umwaka ushize mu kwezi k’ukuboza Guverineri w’intara y’uburengerazuba Ntibitura Jean Bosco mu nama yagiranye n’abaturiye ikibaya gihuza u Rwanda na RDC yanenze ababyeyi barebera abana bajya mu mitwe yitwaje intwaro ikorera muri RDC abasaba kubaganiriza bagataha.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button