Amakuru

Abakina bigize abapadiri cyangwa abansenyeri baburiwe

Inteko Rusanjye y’Abepiskopi ba Kiliziya Gatolika mu Rwanda yamaganye abatera urwenya bigize abapadiri, isobanura ko batesha agaciro izina rya Kiliziya, ndetse bikagira ingaruka ku kwemera.

Iyi nteko rusange y’Abepiskopi yateranye guhera tariki ya 17-20 Ukuboza 2024, yanditse isaba abatesha agaciro umurimo mutagatifu w’ubusaserdoti na Misa babikina ku mbuga nkoranyambaga n’ahandi, kubihagarika.

Nk’uko bishimangirwa n’Arkiyepiskopi wa Kigali akaba na Perezida w’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda, Antoine Cardinal Kambanda, yagaragaje ko ibikorwa nk’ibi byo gutebya bigana ibikorwa bitagatifu ari ugutesha agaciro no kubahuka.

Ati” Kudaha agaciro amasakaramentu, kwiyita abapadiri no kwigana Misa cyangwa kuyikina, kwambara imyambaro igenewe imihango mitagatifu. Ibyo byose ni ibigaragaza kubahuka, ukutemera no gushaka gukinisha ibintu. Ababikora ni abantu bafite imyumvire yo gushitura abantu kuko gukora ibidasanzwe bituma umuntu akurikirwa na benshi.”

Yakomeje asaba abagaragara mu bikorwa nk’ibi bihabanye n’imyitwarire iranga uwabaye umukirisitu kubihagarika, ndetse abigaya cyane kuko bigira ingaruka mbi ku kwemera no ku babikora.

Ati “Ni ikintu kibabaje tugira ngo bakristu tubahumurize kandi tunagaye, twamagane n’abantu cyane cyane ko bamwe baba barabaye n’abakirisitu. Birababaje rero kubahuka ibintu nk’ibyo kandi bishobora kugira ingaruka mbi cyane ku kwemera ndetse no ku muntu.”

Iyi Nteko rusanjye kandi yasabye abakirisitu n’abandi bantu bose bafite umutima mwiza kwirinda ubusambanyi, gukoresha imiti ibuza gusama ndetse no gukuramo inda ku bushake kuko bigize icyaha.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button