
Abadepite bo muri Zambia baje kwigira ku Rwanda
Abadepite bagize Komisiyo y’Ingengo y’Imari n’Umutungo bya Leta bakiriye bagenzi babo bo muri Zambia, bari i Kigali mu ruzinduko rw’akazi rugamije kwigira kuri gahunda zirimo iz’Inteko n’izindi nzego.
Aba badepite bo muri Zambia bakiriwe ku Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda kuri uyu wa Mbere, tariki 28 Mata 2025.
Ibiganiro by’impande zombi byibanze ku gusangizanya ubunararibonye mu bijyanye no gukoresha neza umutungo ndetse n’ibindi.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere, Abadepite bagize Komisiyo y’Ingengo y’Imari n’Umutungo bya Leta muri Zambia, bari i Kigali mu ruzinduko rw’akazi, basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi.
Aba Badepite basobanuriwe amateka yagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 n’uko rwongeye kwiyubaka.