AmakuruImikino

Ubuyobozi bwa Seminari Nto ya Karubanda burishimira urwego irushanwa Memorial Rutsindura rimaze kugeraho

Irushanwa rya Memorial Rutsindura ni irushanwa ritegurwa na Seminari Nto ya Karubanda ku bufatanye na ASEVF rikitabirwa n’ibyiciro bitandukanye birimo, amakipe y’ababigize umwuga mu bagabo n’abagore, amakipe y’ibigo by’amashuri, ndetse n’amakipe y’abatarabigize umwuga.

Padiri Habanabashaka Jean de Dieu, Umuyobozi wa Seminari Nto ya Karubanda, yatangarije Kinyamateka ko uyu mwaka wabayemo umwihariko ugereranyije n’imyaka yabanje kuko ari ku nshuro ya mbere iri rushanwa ryitabiriwe n’amakipe arenga 50 harimo n’iyavuye mu gighugu cy’u Burundi. Yashimiye abitabiriye iri rushanwa, anabasaba ko bakomeza kuba abafatanyabikorwa n’abanyamuryango, cyane ko ibisabwa ku bifuza kuryitabira bitaremeye aho amakipe yiyandikisha ku mafaranga ibihumbi 10, uretse amakipe yo mu kiciro cya mbere yiyandikisha ku mafaranga ibihumbi 30.

Padiri Habanabashaka Jean de Dieu kandi yashimiye abaterankunga b’iri rushanwa barimo Minisiteri ya Siporo, RSSB, Akarere ka Huye, n’ibitangazamakuru birimo Igihe, Inyarwanda, Kinyamateka n’abandi bafatanyabikorwa barimo ASEVF, Ababyeyi barerera muri Seminari n’abandi bose bagira uruhare muri iri rushanwa. Avuga ko biteguye gukorana na Federasiyo ya Volleyball kugira ngo bajye batumira amakipe yo mu bihugu byo hanze hakiri kare na bo bagaragare muri iri rushanwa rigere ku rwego mpuzamahanga.

Rutsindura Alphonse yavutse mu 1958 avukira i Ndora mu Karere ka Gisagara, yiga amashuri yisumbuye muri Seminari nto ya Karubanda, amashuri makuru ayakomereza muri IPN (Institut Pédagogique National) i Butare.

Yabaye umwarimu w’umuziki n’Ikilatini mu Iseminari, aba Umusifuzi n’Umutoza w’ikipe ya Seminari hagati ya 1983-1994, aba Umutoza mukuru w’Ikipe y’Igihugu y’Abagore hagati ya 1988-1990. Yanabaye kandi Visi Perezida wa Federasiyo ya Volleyball (FRVB), anaba Umutoza wa Rayon Sports VC mu mwaka wa 1990.

Rutsindura Alphonse yishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994 hamwe n’umugore we Mukarubayiza Verena n’abana babo batatu; Iriza Alain, Izere Arsène na Icyeza Alida. Umwe mu bana be witwa Ikirezi Alaine akaba ari we wabashije kurokoka ubuyobozi bw’ishuri n’abandi bitabiriye irushanwa bakaba baragize umwanya wo kumwihanganisha no kumukomeza.

Ubuyobozi bwa Seminari nto ya Karubanda butangaza ko uretse aya marushanwa, mu kwibuka Rutsindura Abaseminari bagira umwanya wihariye wo kuzirikana amateka ya Rutsindura, mu buvanganzo butandukanye burimo: Imivugo, indirimbo, gushushanya ndetse n’ubumenyi rusange byose bikorwa ku buzima bwa Rutsindura Alphonse.

Umwe mu bagize umuryango wa Rutsindura Alphonse witabiriye irushanwa Madamu Clarisse, agaruka kuri Rutsindura yavuze ko amuzirikanaho ikintu gikomeye cy’urukundo rwitangira abandi, kuko mu rugo yari umuntu wishimira kwitangira abandi.

Umuyobozi w’Akarere ka Huye Ange Sebutege witabiriye iri rushanwa mu butumwa yatanze yagarutse ku gikorwa cyo kwibuka binyuze muri Siporo avuga ko bifasha kwibuka no kwiyubaka.

Yagize ati “imikino ni ubuzima kandi iri mu byafashije igihugu muri gahunda yo kwiyubaka muri iyi myaka 29.”

Uyu mwaka, iri rushanwa rya Memorial Rutsindura, amakipe yari agabanyijemo ibyiciro 6. Abatsinze irushanwa ni aba bakurikira : Serie A abagabo : Police yatsinze Gisagara amaseti 3-0, Serie A Abagore : APR yatsinze RRA amaseti 3-2, Amashuri yisumbuye : Nyanza secondary school yatsinze CXR, Ikiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye : Petit Seminari yatsinze Groupe scholaire Mugombwa 3-1, Abavetera: ASVF yatsinze Relax , Mu mashuri abanza; G.S mugombwa yatsinze G.S Kigeme B.

Ivomo:Kinyamateka.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button