Kabgayi:Myr Smaragde yasabye abarezi gukora uko bashoboye uburezi ntibube akamenyero
Mu gikorwa cyo gusoza umwaka wahariwe kwita ku burere bw’abana mu mashuri ku rwego rwa Diyosezi ya Kabgayi, cyabereye muri Stade y’Akarere ka Muhanga, kuwa 9 Kamena 2023, Myr Smaragde Mbonyintege yasabye abarezi kudafata uburezi nk’akamenyero bagaharanira kunguka ibishya no gusubiza ibibazo biriho.
Muri ibi birori byitabiriwe n’abayobozi, abarimu n’Abanyeshuri baturutse mu mashuri yose ya Diyosezi ya Kabgayi n’abandi bashyitsi bari barangajwe imbere n’Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Myr Smaragde Mbonyintege yasabye ababyeyi n’abarezi gukora uko bashoboye kugira ngo icyumweru cy’uburezi gatolika n’uburezi muri rusange ntibibe akamenyero kuko kica byinshi.
Ati “Akamenyero si keza, tugomba guhora dukora ibishoboka tukongeramo agashya kuko uburezi ni bugari ntibujya bwuzura dukeneye guhozaho kandi tukinjira no mu bibazo birimo ibiyobyabwenge ndetse n’inda zitateguwe ziterwa abangavu.”
Bimwe mu byo Musenyeri Smaragde abona bikeneye gushakirwa umurongo mushya ni uburyo bwo kumva abana ku mashuri no kubahana hatabayeho kubahahamura no kubangisha ishuri.
Ati” Tugomba gushaka uburyo dukora uburezi bwuje impuhwe, bukosora ariko budahembera ikibi haba ku muntu ku giti cye ndetse no muri rusange. Tureke kwihutira guhana kurusha gutega amatwi umwana. Isura y’uburezi muri Kiliziya igomba kurangwa n’impuhwe zitarimo guhungabanya umwana. Abana bari iwacu mu bigo by’amashuri, tureke bumve ko batekanye nk’aho bari mu rugo iwabo. Igihe hari uwakosheje, akosorwe ariko adahungabanyijwe.”
Meya w’akarere ka Muhanga wifatanyije na Diyosezi ya Kabgayi muri ibi birori, mu ijambo rye yagarutse ku kibazo cy’akamenyero nk’intandaro y’umusaruro muke mu burezi.
Ati “Akamenyero ko kumva ko umwana aharirwa mwarimu, mwarimu nawe akumva ko uburezi atanga buhagije ntakuntu katatugeza ku musaruro mubi. Guhererekanya inshingano no kumva ko nta kikureba ntibyatuma abana bacu bagira icyo bashobora.”
Diyosezi ya Kabgayi ifite ibigo by’amashur bisaga 200 bibarizwamo abanyeshuri 198,579 n’abarimu 4783. Mu gusoza icyumweru cy’uburezi gatolika 2022-2023 abana batsinze mu marushanwa anyuranye n’amashuri yahize ayandi bagenewe na Diyosezi ibihembo n’ikimenyetso cy’urwibutso.
Ivomo:Kinyamateka.rw