Diyosezi ya Cyangugu yishimiye ko umubyeyi wayo Nyundo ibiza bitamuhejeje hasi
Kuri uyu wa 8 Kamena 2023, abapadiri ba Diyosezi ya Cyangugu baherekejwe n’umwepiskopi wabo basuye Diyosezi ya Nyundo iherutse kwibasirwa n’ibiza, bishimira uko itemeye guhera hasi ikaba ikomeje kwisuganya no gusana ibyari byarangiritse.
Bakigera ahari ibiro bya serivisi zitandukanye za Diyosezi bakiriwe na Myr Anaclet Mwumvaneza, umwepiskopi wa Nyundo wabatambagije ahantu hatandukanye hashegeshwe n’ibiza harimo ibiro bya serivisi zitandukanye za Diyosezi ndetse na Seminari Nto ya Nyundo, maze abagaragariza ubukana ibiza byari bifite ndetse n’ubwinshi bw’ibyangiritse n’ubwo bimwe byatangiye gusanwa.
Mu izina ry’abakristu ba Diyosezi ya Cyangugu, Myr Edouard Sinayobye, yashimiye uko Myr Anaclet Mwumvaneza n’abakristu ba Diyosezi ya Nyundo bitwaye muri ibi biza biteye ubwoba bahuye na byo. Aboneraho no kubashyikiriza inkunga bagenewe n’abakristu ba Diyosezi ya Cyangugu mu rwego rwo gukomeza kubafasha kwisuganya. Iyi nkunga ikaba igizwe n’ibikoresho bitandukanye, mudasobwa ndetse n’amafaranga azabafasha mu gukemura bimwe mu bibazo byatewe n’ibiza.
Myr Edouard Sinayobye, umwepiskopi wa Cyangugu yavuze ko batabona icyo babakorera gihwanye n’akaga bahuye na ko, ari na yo mpamvu bifuje kubazanira umutima mwiza n’ibyishimo. Akaba ari na yo mpamvu bifuje ko bakina umukino wa gicuti.
Uyu mukino w’ubusabane akaba ari na wo wasoje uru ruzinduko, ukaba waje kurangira Diyosezi ya Nyundo itsinze iya cyangugu ibitego 2 kuri 1.
Ibyishimo byari byinshi ku kibuga abaseminari n’abanyeshuri ba Lycee ya Nyundo n’abandi bafana bari baje kwihera ijisho umukino w’abapadiri basusurutswa na Fanfare ya Seminari mu karasisi kanogeye ijisho bishimira ko ubuzima bwagarutse ku Nyundo nyuma y’icyago cy’ibiza cyabagwiriye.
Myr Edouard Sinayobye, Umwepiskopi wa Cyangugu mu ijambo rye, yavuze ko bishimiye ko ibiza bitabahejeje hasi bakaba bakomeje kwisuganya.
Ati “Intego yacu kwari ukubashimisha kandi twabigezeho. Turashimira Imana ko ibiza bitabahejeje hasi, ikaba yarabahaye imbaraga zo kwihangana no kwisuganya mukaba mukomeje ubutumwa.”
Myr Anaclet Mwumvaneza, umwepiskopi wa Nyundo yashimiye Diyosezi ya Cyangugu kuba yaratekereje kubasura. Yavuze ko n’ubwo ibyangiritse ari byinshi, ndetse kubisana bikaba bizatwara igihe, Diyosezi ya Nyundo itihebye kandi ikomeje kwisuganya yizeye ko buhoro buhoro bizasubira mu buryo.
Diyosezi ya Cyangugu uretse kuba iherereye mu gace kamwe na Nyundo, yanavutse kuri iyi diyosezi ndetse abapadiri benshi ba Diyosezi ya Cyangugu bize Seminari Nto ku Nyundo. Bakaba bishimiye kugaruka ku ivuko no kuhabona hari ubuzima nyuma y’ibiza byahateye imiborogo.
Ivomo:Kinyamateka.rw