
Rusizi/Gitambi:Hibutswe abatutsi bishwe bazize uko bavutse,umuyobozi w’akarere asaba abazi amakuru yaho imibiri yajugunywe kuyatanga
Kuri uyu wa 19 Mata 2025 nibwo abaturage b’umurenge wa Gitambi n’inshuti zabo bibutse ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 ikabatwara abasaga 264 baribatuye mu byahoze ari amasegiteri ya nyabintare,Kaboza, Gitambi na Mukimbagiro aribyo byavuyemo utugari twa Hangabashi, Cyingwa ,Mashesha na Gahungeri bigize ubu Umurenge wa Gitambi.

Mu buhamya bwatanzwe na Kabera Dominique warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi akaba yaratuye mu murenge wa Gitambi yagaragaje inzira y’umusaraba abatutsi bo muri utu duce tugize uyu murenge bahuye nayo aho hari nabagiye bicirwa mu mayira abahunga no mu mirenge ihana imbibi nuyu murenge wa Gitambi.
Yagize ati:”Indege ya Habyarimana igihanurwa nubwo gutoteza no kwica umututsi byatangiye mbere ,umututsi yatangiye guhigwa bukware,bamwe bahungira mu bice bitandukanye nko kuri Paruwasi Gatorika ya Mibilizi ,abagiye bicwa bakarohwa mu mashyuza ahitwaga “mu Gakono”n’ahandi.”

Jenoside igitangira mu duce tugize uyu murenge ubwicanyi bwarakozwe nko mu duce twa Cyingwa;Mukimbagiro ,Kaboza na Nyabintare n’ahandi abatutsi baricea gusa hari n’abandi tuzi bagiye bagwa mu mayira bahunga kugeza ubu ntirwabashije kubona imibiri yabo ishyingurwe mu cyubahiro tubagomba.”
Mu ijambo rye Nyakubahwa Umuyobozi w’akarere ka Rusizi Bwana Sindayiheba Phanuel akaba arinawe mu shyitsi mukuru muri iki gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi yasabye uwariwe wese waba uzi ahaherereye imibiri yabishwe yayatanga kugirango bashyingurwe mu cyuhabhiro dore ko yaba ari umwanya mwiza wo kugaragaza gusaba imbabazi no kuzitanga nyabyo.

Ati:” ababa bafite amakuru y’aho abishwe bari bataraboneka ngo bashyingurwe mucyubahiro bayatanga nabo bagashyingurwa mu cyubahiro,iyo yaba ari intambwe nziza y’ubwiyunge.”
Mayor Phanuel Sindayiheba kandi yagarutse ku kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside ikirangwa muri bamwe mu banyarwanda bashaka kubiba urwango yaba abari mu rwanda no mu mahanga.
Ati:”kwirinda ingenga bitekerezo ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ni umusingi mwiza wo kubaka igihugu gitekanye kabdi cyunze ubumwe.”
Ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi bwijeje ubufatanye Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, ko Leta izakomeza kubaba hafi ndetse n’ibibazo Abarokotse bafite n’ibyagaragajwe harimo amazu ashaje, abatarashyirwa ku nkuga y’ ingoboka n’ibindi ko akarere kazagenda kubikemura bitewe n’uko ubushobozi buzagenda buboneka
Mu rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu murenge wa Muganza hatangirijwe iki gikorwa cyo kwibuka ku rwego rw’umurenge wa Muganza haryhukiyemo imibiri 239 y’abatutsi bishwe bazira uko bavuze gusa ubuyobozi bw’umurenge wa Gitambi bukaba bubarura abatutsi basaga 264 bari abaturage b’umurenge wa Gitambi bishwe ariko imibiri imwe n’imwe yabo ikaba yarabuze irengero.

Reba mu maphoto uko umuhango wagenze