Amakuru

Ubutumwa bwa MINUBUMWE mu gihe abanyarwanda n’inshuti zabo batangira Icyumweru cy’icyunamo

Mu butumwa Ministiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano Mboneragihugu Dr Jean Damascene Bizimana yacishije ku rukuta rwe rwa X;bwatangiye bugira ati:”NTIMUKOMEREKE.”

Mu butumwa bwe kandi bwakomeje bugaragariza abanyarwanda;inshuti z’urwanda n’amahanga uburyo Jenoside Yakorewe Abatutsi mu w’1994 yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa na Leta ya Habyarimana n’abambari bayo mu kiswe:”HUTU PAWA”

Buragira buti:”
Imyaka 31 irashize Abatutsi bakorewe Jenoside mu Rwanda, iteguwe na Leta ya Habyarimana n’abafatanyabikorwa bayo bibumbiye mu gatsiko kiyitaga HUTU PAWA. Yaje ari rurangiza isoza izindi zakozwe mu Ugushyingo 1959, Ukuboza 1963. Gashyantare 1973, Kibilira Ukwakira 1990, Murambi ya Byumba Ukwakira 1990 na Ugushyingo 1991, Mutara Ukuboza 1990, Komini nyinshi za Gisenyi na Ruhengeri hagati ya 1990 na 1993: Mukingo, Kinigi. Nkuli, Kidaho, Gatonde, Cyeru, Mutura, Giciye, Kayove, Kibilira, Karagi, Rwerere … Komisiyo mpuzamahanga ziyobowe na Jean Carbonare muri mutarama 1993 na Wally Ndiaye muri Kanama 1993 zigaragaza ko ari Jenoside. Werurwe 1992 jenoside yakorewe ku batutsi mu Bugesera. Kanama 1992 ikorerwa ku batutsi ba Gishyita na Rwamatamu. Ugushyingo 1992 ikorerwa muri Komini Shyorongi ikurikirwa na Komini Mbogo 1993. N’ahandi n’ahandi. Aba bose bishwe mbere y’imperuka yatangajwe na Bagosora tariki 9 mutarama 1993 nabo turabibuka. “

Mata – Nyakanga 1994 igihugu cyose cyuzuye imibirogo. Cyari cyabaye Ntabuhungiro ku Banyarwanda b’Abatutsi.

Ubutumwa bwa Ministiri busoza bugira buti:”HARABAYE NTIHAKABE.”

Muri ubu butumwa burebure yagarutse ku biryo inkotanyi zasubije abanyarwanda n’u Rwanda ubuzima ndashidikanywaho. Mu butumwa bwe yagize ati:”Inkotanyi zashubije u Rwanda ubuzima. Dufite icyizere cyo kubaho. Kubera ubuyobozi bwiza tumaze kubaka u Rwanda ruzima ruzira ububi n’ubugome bwa Jenoside. Ntidukangwe n’ibihinda by’abapfobya n’abagoreka amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Twibuke dukomeye tubere abishwe aho batari, twubaka u Rwanda rwa twese nkuko bishwe barwifuza gutyo.”

Yibukije abanyarwanda ko gutangira icyunamo cyo kunamira abatutsi bazize Jenoside mu w’1994.

Ati:”Uyu munsi tariki 7 mata 2025 mu midugudu yacu saa mbiri dutangire ibikorwa byo kwibuka, kuzirikana abacu, gukomeza kwiyubakira u Rwanda twifuza.”

Jenoside Yakorewe Abatutsi mu w’1994 yatwaye ubuzima bwabarenga miriyoni mu gihe cy’iminsi ijana;isenya ubumwe bw’abanyarwanda;ibikorwa remezo ;isiga imfubyi n’abapfakazi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button