
RIB yafunze batatu bakurikiranyweho gushakira inyungu ku bandi
Mu itangazo Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha rwasize ku rukuta rwa X ,rivuga ko RIB yafunze Mungaruriye Eric n’abafatanyacyaha be babiri ari bo Beneyo Jean Norbert na Iradukunda Aliane bakurikiranyweho gushakira inyungu ku bandi hakoreshejwe uburiganya hamwe n’iyezandonke.
Uru rwego ruvuga ko mu Iperereza ryibanzerwakoze rigaragaza ko Mungaruriye yafunguje ibigo by’ubucuruzi (company) byizeza abantu kubashakira akazi muri serivisi zitandukanye ariko babanje kwishyura amafaranga bikarangira nta kazi babonye. Iperereza kandi rigaragaza ko bafashwe bamaze kwakira agera kuri 70,000,000 Frw bakuye muri ubwo buriganya.
Aba bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Nyarugenge mu gihe dosiye yabo irimo gutunganywa kugira ngo yohererezwe Ubushinjacyaha.
Uru rwego ruributsa abaturarwanda bose cyane cyane abashaka akazi kujya bashishoza, kugira amakenga ku babizeza akazi, no gushakisha amakuru y’ukuri ku kazi bashaka mbere yo gutanga amafaranga yabo.