
Rusizi:Yambuwe na Imena Coffee washing Station asaga miriyoni 2
Ukwiye Marius ni umuturage utuye mu mudugudu wa Binyaburanga mu kagari ka Gikundamvura mu murenge wa Gikundamvura mu karere ka Rusizi mu ntara y’Uburengerazuba akaba mu buzima busanzwe akora akazi ko gukusanya umusaruro wa Kawa mu gihe cy’umwero wazo.
Uyu Ukwiye Marius avuga ko muri Saison ya 2024 mu kwezi kwa Gatanu yakusanyirije Uruganda rutunganya ikawa rwitwa”Imena Coffee Washing Station “ruherereye mu murenge wa Gikundamvura akamburwa asaga miriyoni imwe n’ibihumbi magana acyenda(1,900000).

Akomeza avuga ko ayo mafaranga aturuka ku musaruro ungana na toni 2 n’ibiro 448 bihura nayo mafaranga yambuwe.
Mu kiganiro cyihariye yagiranye na Kivupost yavuze ko kubura ayo mafaranga byamukururiye ingaruka nyinshi zirimo no kuba bihemu mu murenge Sacco aho yariyarafashe inguzanyo yiteze imbere bikarangira yambuwe.
Ati:”Nafashe inguzanyo mu kigo cy’imari cya Sacco nshaka ko nkusanya umusaruro w’abahinzi nakgemurira Imena Coffee nayo ikanyishyura nkushyura ideni ariko birangira nambuwe,ubu banki imbaza ubwishyu nkabubura ndetse kuri ubu ngeze mu bucyererwe bw’indengakamere.”
Ikibazo cye kirazwi.
Mu kiganiro Kivupost yagiranye na Ukwiye Marius yavuze ko ikibazo cye kizwi n’inzego zitandukanye ariko gucyemuja bikananirana.
Avuga ko yandikiye ibaruwa Umuyobozi w’akarere ka Rusizi w’Agateganyo Bwana Habimana Alfred atanga umurongo mu ibaruwa dufitiye Kopi.
Mayor Habimana Alfred yandikiye ubuyobozi bw’umurenge wa Gikundamvura abusaba kuba umuhuza wa Ukwiye Marius na Companyi Imena Coffee Washing Station ifitiye Marius umwenda ariko ntacyakozwe.
Marius agira ati:”Nkimara kubona ko ibibazo bindembe nandikiye akarere ka Rusizi ibaruwa ngasaba kunyishyuriza,nako kandikira ubuyobozi bw’umurenge wa Gikundamvura kumbera umuhuza na Imena Coffee ariko kugeza nanubu sindabona igisubizo.”
Mu butumwa bugufi umuyobozi w’akarere ka Rusizi yoherereje kivupost Bwana Habimana Alfred yavuze ko agiye kubikurukirana.
Ati:”Ngiye kubikurikirana.”
Ni mugihe Ukwiye Marius asaba ko yarenganurwa akishyurwa ayo mafaranga aturuka ku musaruro abaturage bamuhaye akababera bihemu ibituma akomeza kurebana ay’ingwe nabo baturage yabereye bihemu.