![](https://www.kivupost.rw/files/2025/02/IMG_9134.jpeg)
Rusizi: Rusizi Zeburia School ibahaye ikaze kubashaka ubumenyi bw’abana babo
Rusizi Zeburia School ni ikigo giherereye mu kagari ka Kamanu mu murenge wa Nyakabuye ho mu Karere ka Rusizi mu ntara y’Uburengerazuba .
Iki kigo kikaba gifite intego yo kuba umusemburo mu bumenyi mu bana b’u Rwanda no mu mahanga ,ku ikubitiro kikaba cyaraje gufasha ababyeyi baribarabuze aho berekeza abana babo b’incuke kwiga ahatangirwa ubumenyi bufite ireme.
Benshi mu babyeyi bahamya ko kuba iki kigo cyaraje muri aka gace cyaje kubavuna amaguru no kubakuriraho amafaranga bishyuriraga abana babajyanye mu bigo byegereye imirenge imwe n’imwe ituriye umurenge wa Nyakabuye.
Benshi mu babyeyi bahamya ko iki kigo abana bakigamo bagaragaza uburere n’indangagaciro biboneye bahakura nkuko bafite abarezi b’inzobere mu myigire n’imyigishirize,si ibyo gusa kuko abana babona uburyo bwo kwidagaduro aho usanga hari ibyicundo abana bicundaho mu gihe cy’ikiruhuko ibituma bibona cyane muri iki kigo.
Ubuyobozi bw’iki kigo buvuga ko imihigo ikomeje aho bagiye kuva ku cyiciro cy’inshuke bakanagira icyiciro cy’amashuri abanza kugirango bakomeze gushimangira iterambere ry’iki kigo n’abakigana muri Rusange.
Ushaka kumenya andi makuru yisumbuyeho wahamgara kuri:+250 793 336 408