![](https://www.kivupost.rw/files/2025/02/IMG_9156.jpeg)
Nyamasheke:Abaturage barasabwa gutinyuka ibigo by’imari bakiteza imbere
Ibi byagarutsweho kuri iki cyumweru tariki ya 2 Gashyantare 2025 ubwo intumwa za Rubanda zaganiraga n’abaturage bo mu murenge wa Karengera mu karere ka Nyamasheke mu ntara y’Uburengerazuba.
Agaruka kuri iyo ngingo Depite Niyorurema Jean Leon yabwiye abaturage bo muri uwo murenge kureka gutinya kwegera ibigo by’imari kugirango bibafashe guhabwa inguzanyo muri ibyo bigo kugirango biteze imbere.
![](https://www.kivupost.rw/files/2025/02/IMG_9158-300x225.jpeg)
Depite Niyorurema Jean Leon yunzemo ko Sacco mu mirenge zashyizweho kugirango zihe abaturage amafaranga nk’inguzanyo bagategura imishinga ituma hari aho bava bajya ku rundi rwego.
Ati:Sacco zashyizweho kugirango abaturage bazibonemo bafata amafaranga y’inguzanyo bagakora imishinga iciriritse ituma batera imbere rero baturage nimureke gutinya ibi bigo by’imari .”
Yongeyeho ko iyi inguzanyo yakoreshejwe neza igeza umuntu kure mu iterambere.
Alfred Ntibaziyaremye Ni umuturage wo mu kagari ka Gashashi muri uyu murenge yatanze ubuhamya bw’uburyo yiteje imbere abikesha ibigo by’imari begerejwe kuri uyu murenge.
![](https://www.kivupost.rw/files/2025/02/IMG_9171-300x225.jpeg)
Ati:”Njye mfite abakozi bagera kuri 20 bakora imirimo itandukanye iwanjye bityo nkabicyesha Sacco nkorana nayo yampaye inguzanyo nyikoresha neza bituma ngera ku bikorwa by’iterambere bigaragara.”
Uyu Alfred kandi agira inama bagenzi be gutinyuka inguzanyo bakagana ibigo by’imari bikabaha amafaranga yo gukoresha imishinga.
Ati:”Nihereyeho iyo ntagana Banki ubu mba mbayeho nabi rero ndashishikariza bagenzi bajye gutinyuka ibigo byimari amafaranga agafatwa agiye gushorwa mu mishinga batagamije kuyiva nabi bayajyana mu businzi n’ibindi.”
Umurenge wa Karengera ni umwe mu igize akarere ka Nyamasheke ,abawutuye batunzwe n’ubuhinzi n’ubworozi.