Amakuru

Kayonza :Hasorejwe ibikorwa bya Orora wihaze,abaturage bavuga ibigwi

Babigarutseho kuri uyu wa Kane tariki 5 Ukuboza 2024 ku kibuga cya Rwinkwavu  aho baribaje gusoza ibikorwa by’Umushinga “Orora wihaze”wakoreraga  mu turere dutandukanye tw’igihugu

Umushinga “Orora wihaze ”   ukorera mu turere 8 tw’igihugu ukaba warufite intego yo gucyemura ibibazo bibangamiye abaturage muri utu turere biciye mu bikorwa by’ubworozi bw’amatungo magufi(Ihene,inkoko,….)

Benshi mu baturage baganiriye na Kivupost bagaragaje uburyo ki uwo mushinga wabaye imbarutso y’iterambere no kurwanya imirire mibi itera igwingira mu ngo zabo no guhindura imyumvire mu gutegura indyo yuzuye irinda abana igwingira.

Masengesho Emillien utuye mu mudugudu wa Nyamirambo mu kagari ka Mubumbano mu murenge wa Kagano avuga ko kuba Drones zarifashishijwe mu bworozi bw’ingurube byatanze umusaruro ufatika dore ko avuga ko mbere yuko Umushinga Orora wihaze uza yororaga ingurube za Gakondo zidatanga umusaruro ushimishije.

Ati:”Drones zatumye aborozi bunguka umusaruro mwinshi uturuka ku kuba babona intanga za kijyambere ku gihe,aho mbere wasangaga kubona intanga z’ingurube yarinze bigoye.”

Mutumyinka Daphrose wo mu karere ka Kayonza yashimye uyu mushinga ku kuba waratumye abana bari munsi y’imyaka 5 baca ukubiri n’indwara z’imirire mibi itera igwingira

Aganira na kivupost yahamije uburyo amatungo yorojwe abaturage yagize uruhare mu kurwanya igwingira.

Bavuga imyato Orora Wihaze yakuye abana babo mu mirire mibi.

Ati:”Tworojwe inkoko zitanga amagi ;amagi yabaye intandaro yo kurwanya imirire mibi yagaragaraga mu bana bo munsi y’imyaka 5,rero Orora wihaze yagize uruhare mu kurwanya imirire mibi.”

 

Ministeri y’Ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda yacyeje ubufatanye bwa Orora Wihaze mu kuzamura imibereho myiza y’abaturage ,aho uyu mushinga usize abaturage b’uturere 8 borojwe amatungo magufi yagize uruhare mu kurandura igwingira mu bana .

Umuyobozi Wungirije muri RAB

Ati:”Nka Ministeri y’Ubuhinzi n’ubworozi dushima Orora Wihaze ku kuba yarafashije abaturage bacu kwikura mu bukene  borozwa amatungo magufi byatumye igwingira mu miryango ricika.”

Orora Wihaze isoje ibikorwa byayo mu turere yakoreragamo gusa itanga umukoro ku bayobozi b’ibanze gukomeza gukurikirana abagenerwabikorwa bayo.

 

Amafoto:Denis Fabrice Nsengumuremyi

Yanditswe na Denis Fabrice Nsengumuremyi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button